RFL
Kigali

Albert Mphande yatoranyije abakinnyi 18 ba Police FC bagomba kwakira AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/01/2019 7:18
0


Albert Mphande umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC yatoranyije abakinnyi 18 bagomba kwakira ikipe ya AS Kigali bakina umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ugomba kubera kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019.



Police FC izakina uyu mukino idafite Ngendahimana Eric kapiteni wayo ufite amakarita atatu y’umuhondo. Ibi byatumye Nzabanita David abona umwanya hagati mu kibuga. Police FC kandi yagaruye Peter Otema utarakinnye umukino wa Kiyovu Sport kubera amakarita atatu (3) y’umuhondo.

Ikipe ya Police FC iheruka gutsindwa na Kiyovu Sport ibitego 2-0, izaba ikina na AS Kigali ku kibuga cya Kicukiro saa cyenda n’igice (15h30’). AS Kigali iheruka gutsinda Espoir FC ibitego 3-2 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali.

Police FC izaba idashaka gutsindwa umukino wa gatatu yikurikiranya, iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 20 mu mikino 12 ya shampiyona kuko bafite umukino w’ikirarane bazahuramo na Mukura Victory Sport. AS Kigali iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 17 mu mikino 13 ya shampiyona.

Abakinnyi 18 ba Police FC bagomba kwakira AS Kigali:

Nduwayo Danny Barthez (GK,1), Maniraguha Hilary (GK,18), Mpozembizi Mohammed 21, Ishimwe Issa Zappy 26, Niyondamya Patrick 28, Manzi Huberto Sinceres 16, Issa Hakizimana Vidic 15, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Mushimiyimana Mohammed 10, Peter Otema 17, Iyabivuze Osee 22, Uwimbabazi Jean Paul 7, Nzabanita David 8, Ndayisaba Hamidou 20, Songa Isaie 9, Cyubahiro Janvier 13, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Sibomana Alafat 6.

Abafite amahirwe yo kubanza mu kibuga:

Nduwayo Danny Barthez (GK,1), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Manzi Sinceres 16, Niyondamya Patrick 28, Mushimiyimana Mohammed 10, Peter Otema 17, Iyabivuze Osee 22, Nzabanita David 8, Songa Isaie 9 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND