RFL
Kigali

Nkomezi Alex wa Mukura VS uheruka kugushwa na moto afite igice cy’ukwezi hanze y’ikibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/01/2019 11:52
1


Nkomezi Alex umukinnyi ukomeye hagati mu ikipe ya Mukura Victory Sport kuri ubu ntari mu mubare w’abakinnyi bagomba guhaguruka mu Rwanda bagana muri Sudan gucakirana na El Hilal mu mikino y’ijonjora rya gatatu ry’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018-2018.



Nkomezi Alex w’imyaka 25 yagize ikibazo cy’imvune ku kirenge, imvune yatewe n’impanuka ya moto yamutuye hasi avuye mu myitozo yo kwitegura umukino batsinzemo ikipe ya APR FC igitego 1-0.

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, Nkomezi Alex avuga ko akurikije uko ameze abona azagaruka mu myitozo mu gihe kitari munsi y’ibyumweru bibiri nk’uko yabiganirije INYARWANDA. “Naraguye ndi kuri moto mvuye mu myitozo. Ubu ntabwo ndakira neza ariko iki Cyumweru turimo nikivamo hakaza n’igitaha kikarangira ndumva nazatangira imyitozo”. Nkomezi


Nkomezi Alex umukinnyi ukina hagati muri Mukura Victory Sport

Mu mateka ye yo gukina umupira, Nkomezi Alex mu mwaka w’imikno 2011-2012 yakiniye Espoir FC yarimo Hategekimana Bonaventure na Bebeto Rwamba. Yaje kuhava ajya mu ikipe y’Amagaju kuva mu 2012-2013.


Nkomezi Alex (Ubanza ibumoso) ntabwo umukino wa El Hilal El Obied yawukinnye yari ku ntebe y'abasimbura

Yaje kuva i Nyamagabe amaze kubengukwa na Sunrise FC y’i Rwamagana ayibamo kuva mu 2013 kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino 2014-2015. Umwaka w’imikino 2016-2017 yawumaze muri AS Kigali Football Club, ikipe atagiriyemo amahirwe yo kubona umwanya wo gukina bityo ubwo amasezerano yari ageze ku musozo yahise agana i Huye muri Mukura Victory Sport.


Nkomezi Alex ntabwo azajyana na bagenzi be muri Sudan gukina na El Hilal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John muhizi5 years ago
    Turamwiganganishije mubyago yagize imana ikomeze kukurinda aho arwariye





Inyarwanda BACKGROUND