RFL
Kigali

Jeff Bezos umukire wa mbere ku isi agiye gutandukana n’umugore we nyuma y’imyaka 25 bashakanye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/01/2019 5:04
0


Umuyobozi wa kompanyi ya Amazon ukize kurusha abandi bose ku isi agiye gutandukana n’umugore we MacKenzie nyuma y’imyaka 25 bashakanye nk’umugore n’umugabo.



Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, Jeff Bezos n’umugore we MacKenzie batangaje ko bagiye gutandukana bagakomeza kubana nk’inshuti zisanzwe.ubutumwa bwabo bugira buti: "Nyuma y’igihe kirekire cyo gushakisha mu rukundo ndetse n’igeregeza mu gutandukana, twafashe umwanzuro wo gutandukana tugakomezanya ubuzima nk’inshuti zisanzwe. Twagize amahirwe adasanzwe turahura kandi turishimira buri mwaka twamaranye mu mubano wacu nk’abashakanye.

Iyo tumenya ko tuzatandukana nyuma y’imyaka 25 ,twari kubikora nanone.Twagize ubuzima bwiza turi kumwe nk’abashakanye kandi twibona nk’abafite akamaro gafatika ejo hazaza nk’ababyeyi ,inshuti ndetse n’abahuje mu mishinga tuzafatanya mu gihe buri wese azaba yitaye ku mishinga ye. N'ubwo ibituranga byahinduka ariko ruzakomeza kuba umuryango ,ndetse n’ishuti zikundana."

Jeff na MacKenzie bahuye mu mwaka wa 1993 bahuriye mu kizamini cy’akazi bemeranya kubana nyuma y’amezi 3 gusa bakundanye, uyu mwaka kandi wanarangiye banabanye. Nyuma y’umwaka umwe gusa ni bwo Jeff Bezos yatangiye ubucuruzi bw’ibitabo yifashishije internet ibyaje kuvamo ubucuruzi bukomeye bwabyaye sosiyete ya Amazon yinjiza agatubutse.

jeff
Jeff n'umugore we bahuriye muri interview, ikizamini cy'akazi

Jeff Bezos, w’imyaka 54, washinze sosiyete ya Amazon ni we muherwe kurusha abandi ku isi, afite umutungo w’akayabo ka miliyari 137 z’amadolari y'Amerika, arusha miliyari 45 z’Amadolari y'Amerika umuherwe mugenzi we Bill Gates. MacKenzie Bezos w’imyaka 48 y’amavuko ni umwanditsi w’ibitabo. Aba bombi bafitanye abana 4 barimo abahungu babo 3 n’umukobwa umwe barera.

Fam
Umuryango wa Jeff Bezos

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND