RFL
Kigali

FOOTBALL: Umunsi wa 14 wa shampiyona uratangira kuri uyu wa 5 Police FC yakira AS Kigali, APR FC imanuka i Rusizi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/01/2019 14:19
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019 ni bwo hatangira imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona y’umupira w’amaguru (Azam Rwanda Premier League). APR FC iri ku mwanya wa mbere izamanuka i Rusizi naho Police Fc yakire AS Kigali ku kibuga cya Kicukiro.



Ikipe ya Police FC iheruka gutsindwa na Kiyovu Sport ibitego 2-0, izaba ikina na AS Kigali ku kibuga cya Kicukiro saa cyenda n’igice (15h30’). AS Kigali iheruka gutsinda Espoir FC ibitego 3-2 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali.

Police FC izaba idashaka gutsindwa umukino wa gatatu yikurikiranya, iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 20 mu mikino 12 ya shampiyona kuko bafite umukino w’ikirarane bazahuramo na Mukura Victory Sport. AS Kigali iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 17 mu mikino 13 ya shampiyona.


Songa Isaie (9) imbere ya Bishira Latif (5) myugariro wa AS Kigali ubwo batsindaga POlice FC ibitego 2-0 tariki 18 Kamena 2018

Ikipe ya APR FC iheruka gutsinda AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29 mu mikino 12 kuko ifite umukino w’ikirarane izasuramo Sunrise FC i Nyagatare kuwa 23 Mutarama 2019.

Dore uko umunsi wa 14 uteye:

Kuwa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019 (15h30’)

-Espoir FC vs APR FC (Rusizi Stadium)

-Police FC vs AS Kigali (Kicukiro Stadium)

Kuwa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019

-Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi Ground)

-Mukura VS vs Etincelles FC (Ntabwo uzaba)

-AS Muhanga vs Gicumbi FC (Muhanga Stadium)

-Sunrise FC vs Marines FC (Nyagatare ground)

Ku Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019

-Bugesera FC vs Musanze FC (Nyamata Ground)

-Rayon Sports FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND