RFL
Kigali

Kate Bashabe yavuze ko Mwiseneza Josiane uri guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 ari urugero ku bakobwa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/01/2019 14:08
5


Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 nta washidikanya guhamya ko ari we muntu uri kuvugwa cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Benshi mu banyarwanda bagaragaje gushyigikira uyu mukobwa, kuri ubu na Kate Bashabe yagaragaje ko amushyigikiye ndetse ngo urugero ku bandi bakobwa.



Kate Bashabe, umwe mu bakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’umushabitsi mi bijyanye n’imideli, dore ko afite inzu icuruza imyenda ya Kabash Fashion House kuri ubu nawe yagaragaje ko ashyigikiye ko Mwiseneza Josiane akwiriye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda muri 2019.

Miss Rwanda

Kate Bashabe nawe ashyigikiye ko Mwiseneza Josiane aba Miss Rwanda

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati “Iyo Imana ivuze yego, ntawe ubasha kuvuga hoya. Ibi byagakwiye kubera urugero abandi bakobwa beza hanze aha batigirira icyizere. Akwiriye ikamba!” Kate yahise akoresha hashtag ya #MissPopularity2019 ashaka kugaragaza ko Mwiseneza Josiane ari we mukobwa uzahabwa ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019.

Miss Rwanda

Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa 20 batsindiye kuzajya mu mwiherero, yatangiye yiyamamariza mu ntara y’Uburengerazuba ari nayo avukamo. Muri ibi birori byabereye I Rubavu, uyu mukobwa yabaye umwihariko kubera inkuru yagarutseho y’uko yaturutse mu mujyi I Rubavu n’amaguru agana kuri hoteli yari kuberaho amarushanwa. Uretse ibi, Josiane yari afite igikomere cyo gutsitara, itangazamakuru rimuhanga amaso atangira kwamamara no gukundwa na benshi atyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Schadrack5 years ago
    Ndamushyigikiye imana imufashe
  • jeanne gentille5 years ago
    akwiyi ikamba
  • HABWIMPUNDU ALINE5 years ago
    mubyukuri uyu mukobwa JOSIANE akwiye kuba miss mwakunzwe kuruta abandi.kubera ko nawe ubwe yifitiye ikizere kandi ndahamyako afite abakunzi benshi.naho gutora umuntu ngo nimwiza gusa ntibihagije ,cyane ko twamaze kubona ko abatorwa benshi bavuga ko ari beza, bamwe muri bo bafite imico itajyanye n'indanga gaciro nyarwanda.ubuse nka miss watowe ejo bundi yatumariye iki koko!!!!! mwihere Mwiseneza ikamba ,byibuze tuboneko naza kata bavuga muri miss zavuyeho.kuko josianne numwana wo mucyaro kandi yahataniye ikamba ,mpamya ko ahagarariye abakobwa bo mucyaro bose.hanyuma nawe aze atwereke uburyo azarwanya imirire mibi mucyaro aho atuye.
  • Baganineza5 years ago
    Uwutomushigikira yoba adaha agaciro ubwitange bwuyu mwana yiyemej gusimba imbibe zivyananiye benshi! Sindumunyarwanda ariko ndemeza k MWISENEZA ari intwari iberey kwitwa Miss monde 2019
  • Eric5 years ago
    ubwiza si isura kuko nshobora gukunda mpereye kucyo uwo nkunda yankoreye! Ni twumve ko ubushobozi mu mutwe aribwo bwa mbere. N'akanama nkemura mpaka kagombye kureba usubiza adategwa nta gihunga,kandi akarasa ku ntego. Mwiseneza Josiane arabyujuje





Inyarwanda BACKGROUND