Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 nta washidikanya guhamya ko ari we muntu uri kuvugwa cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Benshi mu banyarwanda bagaragaje gushyigikira uyu mukobwa, kuri ubu na Kate Bashabe yagaragaje ko amushyigikiye ndetse ngo urugero ku bandi bakobwa.
Kate Bashabe, umwe mu bakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’umushabitsi mi bijyanye n’imideli, dore ko afite inzu icuruza imyenda ya Kabash Fashion House kuri ubu nawe yagaragaje ko ashyigikiye ko Mwiseneza Josiane akwiriye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda muri 2019.
Kate Bashabe nawe ashyigikiye ko Mwiseneza Josiane aba Miss Rwanda
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati “Iyo Imana ivuze yego, ntawe ubasha kuvuga hoya. Ibi byagakwiye kubera urugero abandi bakobwa beza hanze aha batigirira icyizere. Akwiriye ikamba!” Kate yahise akoresha hashtag ya #MissPopularity2019 ashaka kugaragaza ko Mwiseneza Josiane ari we mukobwa uzahabwa ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019.
Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakobwa 20 batsindiye kuzajya mu mwiherero, yatangiye yiyamamariza mu ntara y’Uburengerazuba ari nayo avukamo. Muri ibi birori byabereye I Rubavu, uyu mukobwa yabaye umwihariko kubera inkuru yagarutseho y’uko yaturutse mu mujyi I Rubavu n’amaguru agana kuri hoteli yari kuberaho amarushanwa. Uretse ibi, Josiane yari afite igikomere cyo gutsitara, itangazamakuru rimuhanga amaso atangira kwamamara no gukundwa na benshi atyo.
TANGA IGITECYEREZO