RFL
Kigali

Ibintu 5 bito cyane umuhungu wese yifuza gukorerwa n’umukobwa bakundana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/01/2019 7:16
7


Mukobwa niba uri mu rukundo, hari ibintu bito kandi byumumaro umusore mukundana akeneye kuri wowe nyamara ukaba utabizi.



Muri za nama zihariye INYARWANDA ibagezaho mu bijyanye n’urukundo, muri iyi nkuru turibanda ku bintu bimwe na bimwe ndetse byoroheje cyane buri musore akenera gukorerwa n’umuobwa bakundana.

1.Mutere imbaraga aho yacitse intege

Mu gihe umusore mukundana agaragara nk’uwacitse integer, mubere inkomezi ntutume yiheba, ahubwo umuhe icyizere cy’uko bishoboka, niba abandi bamuvuyeho, mugumeho umutere imbaraga.

2.Rebana nawe umukino akunda kandi umufane

N’iyo waba udakunda siporo, abaye ari umukinnyi mu gihe atari gufanwa ba ari wowe wo kumufana. Niba ikipe akunda iri gukina mube hafi uge kumufasha kuyireba no kuyifana azishimira uruhare rwawe n’iyo yatsindwa ntuzamutererane bizamunezeza kurushaho.

3.Ntushake kwihindura undi

Abasore iyo bava bakagera, sin abo gusa ahubwo n’abakobwa, ntibashimishwa n’umuntu wigira uwo atari we. Niba uri kumwe n’umuhungu mukundana, wishaka kwigira undi muntu, ba uwo uri we azagukundire uko uri kuko mwazashwana cyane asanzwe wariyoberanyije kuri we.

4.Ishimire umuryango we n’inshuti ze kandi umutungure mu kumwitaho

Abahungu burya bakunda imiryango yabo kuko nibo bantu b’ingenzi kuri bo, kunda cyane abavandimwe be n’ababyeyi be ndetse n’inshuti ze. Umukundire umuryango n’inshuti unabishimire, uharanire kumenya uko bameze bizamunezeza. Si umuryango n’inshuti gusa gusa ahubwo nawe ukwiye kumwitaho kandi ukajya unyuzamo ukanamutungura kuko buri musore yishimira kwitabwaho n’umukobwa baundana cyane.

5. Mubwire amagambo meza, umuhobere unamusome bitunguranye

Ni kenshi abakobwa bicara bagategereza ko abahungu bakundana babahamagara cyangwa babandikira bo bakitaba cyangwa bagasubiza gusa, nyamara aho ntuba uri wiyubakira urukundo wowe mukobwa. Mutunguze ubutumwa bwiza bw’urukundo, muhamagare umwibutse ko umukunda bizamutera umunezero kumva ko hari umukunda kandi umutekerezaho. Kumuhobera no kumusoma byo bamwe barumva bisanzwe abandi bumve ari amahano, ariko niba muri mu rukundo byo bizabanyura mwembi. Bizaba byiza binabaryohere cyane igihe uzamuhobera ndetse ukanamusoma igihe atari abyiteze.

Si ibi gusa, ibi ni ibyo twafata nk’iby’ibanze. Nta kigoye kirimo twose ni utuntu tworoheje nyamara tugira umumaro mu kubaka urukundo. Mukobwa, itoze gukorera ibi bintu umukunzi wawe, azishima kandi agukunde kurshaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nik5 years ago
    Gusomana ntago byemewe kubakiristo bo babigenza bate
  • Musengamana CLEVER NZURI5 years ago
    Murakoze kutwigisha Kuko tuboneraho inama Zitwubaka.
  • Nizigama Anicet5 years ago
    Biranezereye
  • Tuyishime Jean Claude5 years ago
    Oooo!!! Thank You So Much Kunama Muduha Zitwubaka Mubuzima Bwurukundo Turimunsi Biradufasha Cyane
  • Felix Bugingo5 years ago
    Ndabakunda cyane ariko mumpaye aka video kurukundo byaba akarusho Thanks so much
  • samuer 5 years ago
    ndabakundacyane!arikose amuhobeye akanamusoma ntangarukambi byajyira zirimo nkogusambana?
  • Rukundo 3 years ago
    Mubwire uko wakwitwa mugihe ubana numuntu udahuza





Inyarwanda BACKGROUND