RFL
Kigali

BYEMEJWE: Ibirori bya nyuma bya Miss Rwanda 2019 bizabera i Rusororo mu Intare Conference Arena

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/01/2019 15:02
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aho kuri ubu ari irushanwa rigeze aho rikomeye, abakobwa bazajya mu mwiherero bamaze kumenyekana igisigaye ni ukwitabira umwiherero bazavamo berekeza i Rusororo ahazabera ibirori byo gutanga ikamba kuri Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019.



Ibi birori ntabwo biherutse kubera ahantu hamwe dore ko mu mwaka wa 2017 byabereye muri Camp Kigali, 2018 bibera muri Kigali Convention Center mu gihe kuri ubu bwo byajyanywe i Rusororo muri 'Intare Conference Arena'.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryatangiye tariki 15 Ukuboza 2018 aho batangiye bashakisha abakobwa bagombaga guhagararira intara y'Amajyaruguru mu iri rushanwa. Nyuma y'iyi ntara intara zose z'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali bazinyuzemo bashakisha abakobwa bazazihagararira muri Miss Rwanda 2019 birangira habonetse abakobwa 37 baherutse gutoranywamo abakobwa 20 bazerekeza mu mwiherero muri Golden Tulip i Nyamata guhera ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019.

Miss Rwanda

Abakobwa 20 nibo bazajya mu mwiherero

Uyu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri abakobwa bigishwa ibinyuranye bizabafasha kuba bavanwamo umwe wakwegukana ikamba rya Miss Rwanda. Uyu mwiherero uzarangira tariki 26 Mutarama 2019 uwegukanye ikamba amenyekanye mu birori biteganyijwe kubera i Rusororo muri Intare Conference Arena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND