RFL
Kigali

VIDEO: Uwatsindiye ibihembo bya INYARWANDA ku bakobwa 5 bakomeje muri Miss Rwanda 2019 yavuze ko ashyigikiye Josiane ariko atazaba Nyampinga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/01/2019 16:56
4


Mu minsi yashize kuri uru rubuga rwa INYARWANDA twatanze igerageza aho byasabaga kuvuga abakobwa 5 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bazatoranywa mu bazajya muri Boot Camp. Uwatsinze iryo gerageza yavuze ko ashyigikiye Mwiseneza Josiane ariko atazaba Nyampinga.



Nk’uko twabivuze mu nkuru iheruka ubwo twabatangarizaga uwatsindiye ibihembo byagenwe na INYARWANDA, yitwa Mushinzimana Francois Xavier. Ubwo yazaga La Bonne Addresse aho Inyarwanda.com ikorera, twagiranye ikiganiro kitarambiranye maze atubwia ibyo yagendeyeho ahitamo bariya bakobwa uko ari batanu. Yagize ati “Narebye Interviews za bamwe na bamwe, ndeba na Miss Mwiseneza Josiane uburyo ari kwitwara n’ukuntu akunzwe n’abantu benshi ndetse n’uburyo buri wese yagiye yitwara ntoranyamo 5 bitewe nuko mbabona mu marushanwa yatambutse.”

Xavier yaduhishuriye ibanga yakoresheje ahitamo abakobwa 5 bazajya muri Boot Camp ya Miss Rwanda 2019

Ubwo twamubazaga uwo ashyigikiye mu bakobwa batanu yavuze ko bazajya muri Boot Camp ndetse bakaba mu batoranyijwe koko, yatubwiye ko ashyigikiye cyane Josiane Mwiseneza ariko avuga ko bidashoboka rwose ko yaba Miss Rwanda 2019 kuko bigoranye. Impamvu yavuze ko kuri we abona Josiane Mwiseneza atazaba Miss Rwanda 2019 murayisanga mu kiganiro kuri YouTube Channel ya INYARWANDA TV.

Eric Niyonkuru umukozi wa Inyarwanda.com yashyikirije Xavier igihembo cye

Yadutangarije ibanga akoresha ryanamufashije gusubiza inkuru ikimara kugera ku rubuga rwa Inyarwanda.com agira ati “INYARWANDA nyisoma kenshi, ku munsi nshobora kuyisura inshuro 3 cyangwa 4, kuva mu gitondo kugera nimugoroba nkunda gusura INYARWANDA cyane…Igihe cyose INYARWANDA izaba igikora nzakomeza gusoma inkuru zayo.”

Kanda hano urebe icyo Xavier watsindiye ibihembo byaINYARWANDA avuga ku gushyigikira Josiane ariko abona atazaba Nyampinga wa 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JOSIANE arusha ubwiza abakobwa bose ahanganye nabo5 years ago
    Ngo Josiane ntakwiye ikamba kuko atari mwiza, ngo ariko ndamushyigikiye,ibi nibyo bita kwinyuramo nkuwarwaye impiswi! Ninkaho wavuga ngo umwana wanjye ndamukunda ariko sinifuza ko atera imbere! ( iyo uvuze gutyo ubyukuri uba wanga umwana wawe kuko uwo ukunda ntumubonaho inenge kandi ubona ntawamuruta, nikimwe nuko mama wawe niyo yaba atagira amaso n'amaguru n''amaboko uba ubona ari mwiza kurusha abandi bagore bose, nanjye ni uko mbona Josiane nimwiza kandi arenze abndi ahanganye nabo bose, naho kubeshya ngo uramushyigikiye ariko nimubi, byerekana ko uri faux culs Abantu nkaba babita les faux culs( muriwe yanga Josiane ariko ntatinyuka kubivuga ) ese ubundi kuko uwo yita bayela ko abanyarwanda batigeze bamushyigikira ? Ese ubundi iyi nyanayimbwa mwahaye ibihembo itabikwiye ihera hehe ivugako josiane atari mwiza ko nta bwiza meter ibaho ngo tuyimenye kandi ko les goûts et les couleurs on en discute pas! uwo wita mwiza njyenshobra kumureba ngasesemwa Urugero abarabu n'abirabura bakunda abagore babyibushye bafite amabuno manini, naho abazungu bakunda utugore tunanutse , ibi ni ibikwereka ko ubwiza atari science, kuko muri science ibintu biba ari ihame ntakuka, urugero nka DNA ni ihame ntakuka, ibyo DNAA/ADN yemeje biba ari ihame ntakuka, Imibare ni ihame ntakuka, physique ni ihame ntakuka, chimie ni ihame ntakuka, ariko ubwiza si science, ubwiza ni ikintu kiri relative( ubwiza buterwa n'uwitegerza n'uwitegerezwa, kandi abantu babiri ntibabona ubwiza kimwe), niyompamvu kwita Josiane ngo si mwiza ngo Bayela niwe mwiza bigargaza ko uwavuze atyo ubwenge bwe buba bucagase josiane Ndamukunda kandi nuwatinyuka kmuvuga nabi anyegereye namuha amabere yanyina
  • cris5 years ago
    ark usibye amarangamutima adafatika niki josiane arusha abo bahanganye!? simwiza rwose kuko tuzi uko abanyarwandakazi basa(uburanga bwabo) josiane ntabarimo mubeza yemwe nabo bahanganye bamurusha ikinyuranyo kirekire:afitese imisaya irambutse, amaso meza yumweru, inseko nziza,uruhu runoze imisatsi, ararambutse se ntanakimwe afite! yemwe nogusubiza bavuga nkeka abakomeje bose barasubije neza, josiane anavuga asa nuruma ururimi cg uwakutse amenyo. nta miss rwanda wamuvamo rwose(banamutoye ntabunyamwuga baba bafite abamutoye) icyombona afite nicyizere gs.
  • Liza5 years ago
    Iki kigoryi se kuvugako Josiane adakwiye ikamba nicyo mutuzaniye hano nagende uwo muswa
  • Izina singombwa5 years ago
    Ubundi hari nkinkuru za gakuiye kuguma mububiko bwa inyarwanda.com Ubundi inyarwanda.com ndabemera. Ariko mumbwirire Xavier ko ubwiza budashingiye kukuba atari Josiane atari inzobe.Kuba mwiza ni mwiza kandi azatwara Ikamba niyitegura neza agasubiza neza ibyo abazwa. Nibamuhora ko atari inzobe ntabwo bazaba bagaragaje ubunyamwuga. Ikindi kandi wibuke ko isura itagenderwaho yonyine harebwa byinci. Iyi ni Miss Rwanda not miss America cg ahandi. Imikorere yabanyarwanda igendana n'ubudasa bw'abanyarwanda. Ikiza Josiane aho azavugira nicyo azavuga kizumvikana mumitima yabanyarwanda kuko azaba adobanukiwe neza ibyo avuga kuko yabikuriyemo.





Inyarwanda BACKGROUND