Urusenda ni ruzwi nk’indyoshyandyo ikundwa na benshi ariko bakabangamirwa no kokerwa baterwa n’ubukana bwaryo
Niba ukunda akaburushete (Brochette) uzi neza ukuntu karyoha iyo gasize agasenda, mbese wari uziko mu kwirinda kokerwa, aho gufata ikirahure cy’inzoga cyangwa cy’amazi wakabaye uhita usingira ikirahure cy’amata,
Dore impamvu: Bitandukanye n’ibyo
twibwira ntabwo imbuto z’urusenga arizo ziryana cyane, ahubwo igihu gitwikiriye
izo mbuto nicyo gikaze.
Urusenda n’ibisa narwo bigira ikinyabutabire cyitwa capsaïcine Iki
rero nicyo gituma uduce tw’ururimi dushinzwe kumva ubushyuhe dukanguka cyane
bigatera kokerwa ku rurimi no mu kanwa.
Ubusanzwe hari amako menshi atandukanye y’insenda ndetse buri
bwoko bw’urusenda bugira ubukana bwa capsaïcine bwihariye. Bityo rero uko ubukana
bwa capsaïcine bwiyongera ninako ubukana bw’urusenda rwiyongera. Ubwo bukana babupimisha
igipimo cya Scovile ni agakoresho gapima ubukana bw’urusenda
Ubusanzwe échelle ya Scoville idufasha
kumenya ubukana,bw’urusenda ariko abantu ntibumva ubukana bw’urusenda rumwe ku
kigero kimwe.Kuko umuntu umenyere kurya urusenda, urugero yumva ruhagije iyo
uruhaye undi utamenyereye kurya urusenda yumva ari igisoryo ( Rutwika)
Si byiza kunywa amazi ngo uragabanya kokerwa kuko ahubwo
bikwirakwiza kokerwa n’ahandi,kuko amazi atabasha kwinjira muri capsaïcine.
Iyi capsaïcine iri mubyo bita liposoluble bivuzeko iyengeshwa na Lipide aho kuba amazi dukoresheje
imvugo za gihanga capsaïcine ni hydrophobe(
Ntishobora kuyengera mu mazi)
Ikintu rero gishobora gukabanya ubukana bwa capsaïcine ni caséine; Kuko
iki kinyabutabire cya caséine gihungura
capsaïcine ku rurimi no ku munwa. Icyo kinyabutabire rero
tugisanga mu bikomoka ku mata, niyo mpamvu kunywa amata cyangwa yaourt byagusha
vuba gukira kokerwa
Src: passeport sante.net
TANGA IGITECYEREZO