RFL
Kigali

MC Sylvie utaruzuza umwaka umwe ayobora ibitaramo mu Rwanda yafunguye iduka ryambika abagore mu mujyi wa Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/01/2019 15:21
0


MC Sylivie ni umwe mu bakobwa bakora umwuga wo kuyobora ibitaramo n'ibirori biba byahuje imbaga y'abantu benshi. Yamenyekanye cyane muri Werurwe 2018 ubwo yayoboraga igitaramo cya Kigali Jazz Junction. Kuva icyo gihe yahise akomerezaho cyane ko yanayoboye ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star 8.



Uyu mukobwa wari utunguranye nyuma yakomeje kubona akazi kanyuranye ku buryo umwaka wa 2018 nawe ubwe ahamya ko atazawibagirwa nk'umwaka yagiriyemo umugisha. Mu gihe gito cyane amaze muri aka kazi, MC Sylivie kugeza ubu yatangarije Inyarwanda.com ko yakuyemo igishoro cy'amafaranga yamufashije gushinga iduka ryambika abagore mu mujyi wa Kigali.

Mc Sylivie

Iduka rya MC SYLIVIE

Iri duka rya MC Sylvie riherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC aho acuruza inkweto n'amasakoshi by'abagore ubona ko biri mu bijyanye n'igihe. Ubwo twasuraga uyu mukobwa yadutangarije ko ubu bucuruzi yabutangiye mu rwego rwo gushakisha uko yakwiteza imbere ariko kandi ahereye ku bintu akunda cyane ko akunda ibijyanye no kwambara kandi ari ibintu yahoze arota gukora kuva na cyera.

Mc Sylivie

MC Sylivie umukobwa utazibagirwa 2018 nk'umwaka w'amahirwe...

Iri duka MC Sylivie yafunguye yatangaje ko ryavuye mu mafaranga yakuye mu muziki cyane ko kuva yatangira gukora yagiye agira amahirwe yo gukora ibiraka binyuranye. Iri duka yatangaje ko arihaye agaciro ari iduka rihagaze hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda, amafaranga atari macye yakuye mu muziki.

Mc Sylivie

Ibicuruzwa biri mu iduka rya MC Sylivie 

MC Sylivie yabwiye Inyarwanda.com ko hari ibitaramo bibiri atazibagirwa mu buzima bwe ahereye ku gitaramo cya Kigali Jazz Junction yakoze kikanamumenyekanisha ndetse kikamufungurira amarembo cyane ko abamumenye bose bahereye kuri iki gitaramo. Avuga kandi ko azibagirwa igitaramo cyabaye tariki 1 Mutarama 2019 aho yari umwe mu bari bakiyoboye bikarangira akozemo amakosa asanga atari akwiye. Iki gitaramo ngo ni cyo atazibagirwa cyamugendekeye nabi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MC SYLIVIEUMUSHYUSHYARUGAMBA UYOBORA IBITARAMO BINYURANYE

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND