Inyarwanda art Studio
Kigali

NYAMATA: Umukino wa Bugesera FC n’Amagaju FC wasubitswe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/01/2019 18:01
0

Umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wagombaga guhuza FC Bugesera yakira Amagaju FC kuri iki Cyumweru ntiwabaye bitewe n’imvura ikabije yaguye mu Karere ka Bugesera ku gica munsi.Ni imvura yatangiye kugwa mu gihe abakinnyi bari barimbanyije gahunda yo kwishyushya, irakomeza igeza mu minota y’umukino. Abasifuzi baje kwanzura ko umukino utakibaye bityo ko amakipe agomba kumvikana ikigomba gukorwa.

Abayobozi b’ikipe ya Bugesera FC bahuye n’abayobozi bari baherekeje Amagaju FC banzura ko umukino ugomba gukinwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2019 n’ubundi ku kibuga cya Bugesera FC saa cyenda n’igice (15h30’).Ikibuga cya Nyamata cyari cyuzuye amaziHafatwa umwanzuro wo gusubika umukinoAbakinnyi ba Bugesera FC bategereje umwanzuro


Polisi y'igihugu yari yahageze mbere y'igihe

Bugesera FC bishyushya
Ndikumana Tresor umukinnyi w'umuhanga uba mu Amagaju FC

Amagaju FC bishyushya mu mvura

Bugesera FC bishyushya mbere yuko imvura igwaAmagaju Fc bishyushya mbere y'imvura


Ubwo Amagaju FC bagera ku kibuga
Inyarwanda BACKGROUND