RFL
Kigali

Igitego cya Niyonzima Olivier Sefu mu minota ya nyuma cyahesheje Rayon Sports amanota 3 batsinda Musanze FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/01/2019 19:31
1


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu. Rayon Sports yahise igwiza amanota 25 ayigumiza ku mwanya wa gatatu inyuma gato ya Mukura VS iri ku mwanya wa 2.



Musanze FC yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa munani (8’) ku gitego cyatsinzwe na Shyaka Philbert akoresheje umutwe. Nyuma gato, Bimenyimana Bonfils Caleb yaje kwishyura iki gitego ku mupira uteretse (free-kick) wari muri metero nka 25 ahabereye ikosa ryakozwe na Hakizimana Francois ubwo yabuzaga Bimenyimana Bonfils Caleb gutambuka agana ku izamu. Bimenyimana Bonfils yateye umupira ugana mu izamu nta handi ukoze kuko na Ndayisaba Olivier wari mu izamu ntiyamenye uko byagenze.




Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi

Igitego cyatumye abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bataha bamwenyura, cyabonetse ku munota wa 87’ gitsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu ku mupira yahawe na Bukuru Christophe nyuma yo guhererekanya na Mudeyi Suleiman. Bukuru Christophe yinjiye mu kibuga asimbuye Jonathan Raphael Da Silva.

Nyuma y’aya amanota, Rayon Sports yagize amanota 25 mu mikino 13 n’ibitego icyenda (9) izigamye. Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25 n’ibitego icumi (10) izigamye mu mikino icyenda (9) kuko iracakirana na Marines FC kuri iki Cyumweru.



Mudeyi Suleiman ni we wateraga imipira iteretse ya Rayon Sports


Mudeyi Suleimana (13) ashaka inzira kwa Habyarimana Eugene (2)





Abafana ba Rayon Sports batashye neza



Nduwayo Valeur kapiteni wa Musanze ku mupira





Mugheni Kakule Fabrice (27) yari yagarutse




Abakinnyi babanje mu kibuga:

Musanze FC XI: Ndayisaba Olivier (GK,1), Habyarimana Eugene 2, Shyaka Philbert 14, Francois Hakizimana 3, Dushimumugenzi Jean 24, Nduwayo Valeur (C,13), Gikamba Ismael 5, Niyonkuru Ramadhan 8, Mugenzi Cedric Ramires 22, Musombwa Kikunda Patrick Kaburuta 0, Barirengako Frank 6.

Rayon Sports XI: Mazimpaka Andre (GK,30), Nyandwi Saddam 16, Manzi Thierry (C,4), Habimana Hussein 20, Irambona Eric Gisa 17, Donkor Prosper Kuka 8, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mugheni Kakule Fabrice 27, Jonathan Raphael Da Silva 9, Bimenyimana Bonfils Caleb 7 na Mudeyi Suleiman 13.

Dore uko umunsi wa 13 wa shampiyona uteye (15h30'):

Kuwa Gatanu tariki ya 4 Mutarama 2019

-Kiyovu SC 2-0 Police FC (Mumena)

Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019

-Gicumbi FC 1-0 Etincelles FC (Gicumbi)

-AS Kigali 3-2 Espoir FC (Stade de Kigali)

-Musanze FC 1-2 Rayon Sports (Ubworoherane)

-Kirehe FC 1-1 Sunrise FC (Kirehe)

Ku Cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2019

-APR FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali)

-Bugesera FC vs Amagaju FC (Nyamata)

-FC Marines vs Mukura VS (Umuganda Stadium)

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Inkuru Irambuye n’amafoto ni mu nkuru itaha:

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntakirutimana eugene5 years ago
    kbsa murabantu ba bagabo rwose mukomereze aho kujya mutubera ku masitade muduha amakuru nkayo kndi meza rwose nibyagaciro naho rayon sport yacu ibirimo neza ikomerezaho !





Inyarwanda BACKGROUND