RFL
Kigali

Sugira Ernest yakiniye APR FC umukino wa mbere muri shampiyona anasaba abafana kwihangana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/01/2019 13:53
1


Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2019 ni bwo Sugira Ernest rutahizamu wa APR FC yabonekaga mu kibuga nyuma y’iminsi 506 uhereye ubwo yagiraga ikibazo cy’imvune ari mu myitozo y’Amavubi kuwa 15 Kanama 2017.



Ubwo APR FC yakinaga na Mukura Victory Sport bakaza kurangiza umukino banawutsinzwe igitego 1-0 cyabontse ku munota wa 23’ gitsinzwe na Gael Duhayndavyi kuri penaliti, Sugira Ernest yinjiye mu kibuga ku munota wa 68’ asimbuye Issa Bigirimana wari wabanje mu busatirizi.




Sugira Ernest (16) yasimbuye Issa Bigirimana (26) ku munota wa 68'

Muri iyi minota 22’ Sugira Ernest yamaze mu kibuga, yagerageje kwibutsa abantu ko ari rutahizamu kuko yateye amashoti abiri agana mu izamu afatwa na Wilonda Ismael wari mu izamu rya Mukura VS, atera umupira uteretse waciye kure cyane y’izamu ndetse anagerageza guha abakinnyi be imipira yabaga yakiriye ivuye mu kirere akayibaha ngo bakine.

Nyuma y’umukino, Sugira yabwiye abanyamakuru ko atishimye kuko agarutse mu kibuga asanga ikipe ye itameze neza mu bijyanye no gutsinda ariko ko abafana ba APR FC bagomba kubyihanganira nk’uko umubyeyi yihanganira umwana yabyaye.

“Dutangiye umwaka nabi. Ni ibintu byo kutishimira, ni ibintu byo gukosora. Navuga ko abafana bacu bagomba kutwihanganira kuko burya iyo ufite umwana akajya mu bibazo ntabwo umutererana ahubwo uramufasha. Bakomeze batube hafi bizagenda bikosoka umunsi ku munsi”. Sugira



Sugira Ernest (16) yageze mu kibuga akora uko ashoboye

Sugira Ernest avuga ko kuba imyaka ibiri y’imikino yari yihiritse adakina ubu ashima Imana kuba yagarutse ari muzima gusa ngo arababaye kuba aje ikipe ya APR FC igahita itsindwa. Yagize ati:

“Ni umukino wa mbere dutsinzwe ariko ni nabwo ngarutse. Nakwishimira ko ngarutse ubuzima bwanjye ari buzima nyuma y’imyaka ibiri ariko ndanababaye kuba ngarutse ikipe yanjye iri mu bihe bibi. Gusa umugabo ni uwuguma mu rugamba kugeza arutsinze. Imikino iracyahari, tuzakomeza duhatane kugeza shampiyona tuyitwaye”.



Sugira Ernest yatanze akazi mu bwugarizi bwa MVS mu minota micye yakinnye

Sugira Ernest w’imyaka 27, yageze muri APR FC mu 2013 avuye muri AS Muhanga yabayemo kuva mu 2012. Nyuma yaje kuva muri APR FC mu 2014 agana muri AS Kigali (2014-2016) aho yavuye yerecyeza muri AS Vita Club (DR Congo) akamarayo igice cy’umwaka w’imikino wa 2016 mbere yo kugaruka muri APR FC agasinyamo umwaka w’imikino 2017-2018 waje kurangira adakinnye kuri ubu akaba ari mu mwaka w’imikino 2018-2019 nubwo nta masezerano afite.











Sugira Ernest yaje muri uyu mukino yakirwa neza n'abafana

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Loic5 years ago
    Turishimye sana kuva sugira agarutse





Inyarwanda BACKGROUND