RFL
Kigali

Kudasinzira imwe mu ngaruka zo kurara kuri matola mbi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/01/2019 13:12
0


Ingaruka zo kuryama kuri Matola mbi ntizirangira mu ijoro gusa ahubyo uranazirirwana umunsi wose ndetse ugafata n'undi.



Tumara nibuze 1/3 cy’ubuzima bwacu mu buriri, nyamara abasaga 45% bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi baryamye ndetse nibura umuntu umwe kuri babiri abyuka ataka umugongo, ariko se koko ni gute wasobanura iyo mibare?, Matelas idakwiye ibangamira ubuzima bw’umuntu nijoro ndetse bikamukurikirana n’umunsi wose.

Uhorana amavunane?

Niba wumva uhora uramukana uburibye mu mugongo, kandi ukabona matelas yawe yarajemo ikicyobo cyangwa yarasadutse, iki ni igihe cyo guhindura uburiri bwawe. Matelas yabaye nk’umusambi niyo nyirabayazana y’uburibwe bw’umugongo n’ingingo ubyukana,

Ako gasambi uraraho ni nako mbarutso y’ibinya, kuribwa mu ngingo,ububabare mu mayunguyungu ndetse kuramuka wumva umutwe waremereye, indwara z’imitsi n’ibindi.
Usigaye wumva urambiwe! Nibyo rwose kuryama ntusinzire cyangwa ugasinzira nabi, wagirango uricuye ntiwongere gutora agatotsi, biragukurirana ijoro kurindi ndetse utangiye kumva ufite stress igenda yiyongera, mu kazi nta musaruro byose ntakindi kibigutera ni Uburiri budakwiye.

Ntukirenza isaha imwe usinziriye

Nubwo wiriranye umunaniro,wabuze ahantu haguha umutuzo ugasinzira ntankomyi,niyo ugeze mu buriri ukanguka buri kanya, kubararana ho ni ibindi bindi kuko usanga umwe yatebeye undi ukamujya hejuri, cyangwa mugenzi wawe ahindukira inshuro zirenga 60 mu ijoro, muraryama ukumva arakugwiriye bya hato na hato.Ubushakashatsi bugaragaza ko niba ushaka gucika ku gusinzira iminota ugatangira kubibara mu masaha shaka indi matelas pe. Uburiri bwiza ni icyizere cy’ibitotsi byiza.

Urara ukorora cyangwa ugorwa no guhumeka iyo uryamye

Wishidikanya ni ibiheri n’utundi dukoko musigaye mubana dutuye aho dutuje muri matela yawe,Ibiheri bitura kandi bikororokera ahantu hari isuku nke, bityo rero niba udasukura matela yawe, abo bashyitsi badateguza bazahora mu byishimo byo kororokera mu bushyuhe by’umufariso wiguriye.

Ntukishimira umuturanyi wawe wo mu buriri.

Guhora agona, Kuryama atandaraje, Kunuka mu kanwa, kwigaragura kwa buri kanya birakurambiye, Kuryama muri babiri mu buriri bwacitsemo ikinogo bigabanya umwanya wa buri umwe kuko kunyeganyega ku umwe gukangura undi. Hamwe ni ibi byose ndahamya ko usobanukiwe n’uko imiterere y’uburiri uraraho igira uruhare rutaziguye ku ngano y’ibitotsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND