RFL
Kigali

U Budage: Umuraperi w'umunyarwanda Sosa Escoba atangiye umwaka wa 2019 ashyira hanze indirimbo nshya 'One time'-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2019 11:07
0


Sosa Escoba ni umuraperi w'umunyarwanda wamenyekanye mu gihe cyashize nka Lil Emma, akaba kora injyana ya Hip Hop. Igihe yari atangiye kuzamura izina rye mu Rwanda byabaye ngombwa ko atamamara cyane kuko yahise ajya mu Budage aho yagiye kwiga amashuri ye. Kuri ubu agarutse mu muziki ndetse yanahinduye izina akoresha mu muziki.



Nyuma yo kumara igihe kinini mu Budage aho yigaga ari naho asigaye atuye dore ko anafiteyo akazi, Lil Emma yaje kwiyita Sosa Escoba. Mu rwego rwo kugira ngo noneho agaruke mu muziki nk'umuhanzi mushya, uyu muraperi yatangarije Inyarwanda.com ko muri uyu mwaka wa 2019 ari umwe mu bahanzi baba hanze y'u Rwanda bazaba bakora cyane ibijyanye na muzika. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya "One Time" yasohokanye n'amashusho yayo.

lil emma

Sosa Escoba watangiye umuziki yitwa Lil Emma

Iyi ndirimbo nshya ya Sosa Escoba ni iya mbere ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2019 mu gihe hari izindi ndirimbo nyinshi afite agomba gushyira hanze mu minsi mike iri imbere. Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ngo hari indirimbo nyinshi yakoze yari atarashyira hanze kuri ubu agiye kurangiza ubundi akazishyira hanze imwe ku yindi ku buryo abanyarwanda bazabona undi muhanzi uba muri Diaspora.

Iyi ndirimbo nshya ya Sosa Escoba 'One Time' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Davdenko umusore utunganya indirimbo z'abahanzi banyuranye ba hano mu Rwanda akaba umuhanga mu gukora injyana ya Hip Hop.

REBA HANO INDIRIMBO 'ONE TIME' YA SOSA ESCOBA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND