RFL
Kigali

Miss Rwanda 2019: Abakobwa 6 bazahagararira umurwa mukuru Kigali batangajwe – AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/12/2018 22:02
0


Kuri uyu wa 6 tariki 29/12/2018 nibwo kuri Hilltop Hotel I Remera habereye igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2019. Ni igikorwa cyatwaye amasaha arenga 7, birangira abakobwa 6 babitsindiye.



Abakobwa bagera kuri 80 nibo bitabiriye Miss Rwanda 2019 bashaka guhagararira umujyi wa Kigali, 30 muri bo nibo bari bijuje ibisabwa bijyanye n’uburebure, ibiro ndetse n’imyaka. Muri abo 30 niho havuyemo 6 gusa basubije neza, bafite uburanga n’ubwenge batoranyijwe n’akanama nkemurampaka.

Dore amazina y’abatsinze:

Niyonshuti Assoumpta nimero 01

Umutoni Grace nimero 17

Gakunde Iradukunda Prayer nimero 04

Nimwiza Meghan nimero 22

Ibyishaka Aline nimero 14

Uwase Sangwa Odile nimero 25

Aba nibo bakobwa 30 bitabiriye i Kigali, Assoumpta wabajijwe bwa mbere ni nawe watangajwe bwa mbere ko abashije gutsinda

Aba bakobwa baje basanga abandi 31 bavuye I Musanze (6), Rubavu (5), Huye (10) ndetse na Kayonza (10), bose hamwe bakaba babaye abakobwa 37. Aba bakobwa bazahabwa nimero bazajya batorerwaho ku buryo kuwa 6 tariki 5/01/2019 hazongera hagatorwa abakobwa bazajya mu mwiherero uzarangirana no guhitamo uzaba nyampinga w’u Rwanda 2019.

Abakobwa 6 bazahagararira umujyi wa Kigali muri miss Rwanda 2019

Kugeza ubu ibihembo bizahembwa uzaba Miss Rwanda 2019 byariyongereye ugereranyije n'ibyahembwe ba nyampinga babanje ndetse hazanahembwa ibisonga 2. Nyampinga azahabwa imodoka, ajye ahumbwa ibihumbi 800 buri kwezi by'amafaranga y'amanyarwanda mu gihe cy'umwaka, abe brand ambassador wa Cogebanque n'ibindi bihembo bitandukanye.

Igisonga cya mbere kizahembwa miliyoni y'amanyarwanda ndetse igisonga cya kabiri gitsindire ibihumbi 500 by'amanyarwanda

Kanda hano urebe uko igikorwa cyo gutoranya abazahagararira umujyi wa Kigali cyagenze umunota ku wundi

">

">

">

">

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND