RFL
Kigali

Usher yatse gatanya n’umugore bamaranye imyaka itatu nta rubyaro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/12/2018 18:41
0


Umunyamuziki Usher Raymond IV yandikiye urukiko asaba gatanya n’umugore Grace Miguel bari bamaranye imyaka itatu. Bombi bakoze ubukwe muri 2015 nyuma y’igihe kinini bari bahujwe n’imikoranire y’ubushabitsi.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018, Usher w’imyaka 40 y’amavuko yandikiye urukiko ruherereye mu Mujyi wa Georgia asaba gatanya n’umugore we Miguel w’imyaka 47. Uyu mugore yakoranye na Usher nk’umujyanama we igihe kinini, batangira gukundana muri 2009 barushinga muri 2015.

Muri Werurwe 2018, bombi basohoye ubutumwa bwemeza ko batandukanye, bugaragara mu kinyamakuru US Weekly, bagira bati “Nyuma y’igihe dutekereza tugashingira ku kuba twese turi bakuru, twafashe umwanzuro wo gutandukana nk’abakundana. Tuzakomeza gukorana, tube inshuti zikundana zikomeza gufashanya muri buri kimwe mu buzima bushya dutangiye. Ingano y’urukundo ndetse no kubahana byaturanze biziyongera kandi bizakomeza kubaho,”   

Usher afite abana babiri yabyaye kuri Tamake Foster wabaye umugore wa mbere w’uyu muhanzi batandukanye. Abo bana ni Usher Raymond V w’imyaka 10 ndetse na Naviyd Ely Raymond w’imyaka 9. Miguel batandukanye nawe afite abana babiri yabyaranye n’umugabo wa mbere aribo: Raiden ndetse n’umukobwa witwa Leaf. Usher na Miguel nta mwana bari bafitanye.

The Mirror yanditse ko ari ku nshuro ya kabiri Usher atandukanye n’umugore nabwo yatse gatanya. Amakuru yatanzwe n’urukiko yagaragaje ko Usher yifashishije umunyamategeko yanifashishije mu rubanza rwa gatanya rwamuhuje n’umugore we wa mbere Tameka Foster.

The Sun yanditse ko Usher yatse gatanya nyuma y’uko muri Nzeli umwaka ushize, yaciwe amafaranga n’urukiko ashinjwa n’abagore babiri ndetse n’umugabo umwe kubanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.


Uyu mugore yakunze gushinja Usher kumuca inyuma.

Usher yatse gatanya y'umugore bari bamaranye imyaka itatu.

Batangiye gukundana guhera muri 2009.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND