RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Ntibyari bikwiye ko Robertinho asinya amasezerano ahantu hatari abaterankunga ba Rayon Sports

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:28/12/2018 14:49
4


Ikipe ya Rayon Sports ifite ibigwi n’abafana batari bacye, bituma igira abaterankunga bafatanyiriza hamwe n’umuryango w’iyi kipe ngo itere imbere. Byantunguye kubona Robertinho yongererwa amaserano yicaye ahantu hatari umuterankunga n’umwe cyangwa hadateguye mu buryo bugaragaza ko aya masezerano ari ay'ikipe ikomeye nka Rayon Sports.



Kuri uyu wa Kane nibwo Robertinho umutoza mukuru wa Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka umwe (1), aho azajya ahembwa ibihumbi bitatu by’amadorali ya Amerika (3000 US$), angana na 2,680,335Rwf buri kwezi.

Ni nyuma y'uko amasezerano y’amezi atandatu yararangiye bivugwa ko ari gushakishwa n’andi makipe. Ifoto iriho Robertinho na Paul Muvunyi umuyobozi wa Rayon Sports bicaye ahantu hadateguye ndetse hatari n’umuterankunga n’umwe niyo yerekanye ko Robertinho yongereye amasezerano, ibintu umuntu yavuga ko bidakwiye ikipe nka Rayon Sports.

Umutoza wa Rayon Sports yongerewe amasezerano

Dore aho Robertinho yasinyiye amasezerano 

Nshingiye kuri ibi mvuze ruguru mbona bitari bikwiye ko basinyisha umutoza bicaye ahantu hatari ikintu na kimwe kigaragaza ko gahunda bari barimo zifite aho zihurira n’ikipe ya Rayon Sports iheruka mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2017-2018. Nta kirango cya Rayon Sports gihari, yewe nta n'aho wabona ibara ry'ubururu n'umweru,  cyangwa umutoza afashe umwambaro uriho nimero 1 cyangwa nibura ikirango cy'umwe mu baterankunga ba Rayon Sports.

Urugero mu bindi bihugu iyo basinyishije umutoza biba ari ngomba ko bigaragarizwa imbere y’abantu cyangwa n’itangazamakuru ndetse hakaba hari n’ibyapa byamamaza abatera nkunga batandukanye baba bafite aho bahurira n’iyo kipe runaka iba ifite icyo gikorwa.

Jose Mourinho asinya amasezerano y'imaka 4 muri Chelsea

Abandi batoza basinya amasezerano mu buryo bwateguwe hanagaragara ibirango by'ikipe cyangwa n'abaterankunga bayo

Iyo ufashe urugero ku buryo nk’amakipe yo hanze y’u Rwanda cyane mu Bwongereza aho abantu bakunze gufatira amasomo ajyanye n’umupira w’amaguru, usanga iyo umukinnyi umutoza cyangwa undi muntu ufite aho ahuriye n’ikipe, iyo yasinye cyangwa akongera amasezerano usanga abatera nkunga b’iyo kipe babyungukiramo kuko uwo munsi baragaragara mu bitangazamakuru bitandukanye bityo nabo bakabona ko bakorana n’abantu bazi ibyo barimo.

Rayon Sport ifite abaterankunga nka SKOL, Airtel n’abandi batandukanye, kubona basinyisha umutoza bicaye mu cyumba hatari n’ibara n’icyapa na kimwe cya SKOL nk’umutera nkunga mukuru w’ikipe, byerekana ko urwego rushinzwe kwita ku baterankunga (Branding) ndetse n’abashinzwe urwego rwo kumenyekanisha ikipe mu itangazamakuru(Media Officers) baragize uburangare bukomeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamali5 years ago
    Njye ndabona ntacyo bitwaye keretse uguhinda kwawe n'amagambo menshi ngo ubone ibyo wandika.
  • Antoine5 years ago
    Ubwongereza n' u Rwanda umupira wabyo uratandukanye cyane ikibazo si aho umutoza yasinyiye icyingenzi ni umusaruro azatanga.
  • Gfs5 years ago
    Oya hariya niho wabashije kubona ariko ibyapa ni birango byaribihari kandi yaraje yararangije amasezerano niyarikuza yambaye imyenda ya rayon ## wabibonye nabi Always rayon sport make geater our country again tukwifuriza ibyiza
  • Emmanuel 5 years ago
    Numva Atari ngombwa abaterankunga bitewe namasezerano bafitanye kdi ntukagereranye u Rwanda nohanze naringizengo Ni Apr cg kiyovu mukura nandi





Inyarwanda BACKGROUND