RFL
Kigali

FERWAFA na MINISPOC barasabwa ibihumbi 300 by’amadolari mu rubanza batsinzwemo na Jonathan Bryan McKinstry

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/12/2018 22:37
3


Mu kiganiro ngarukakwezi komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 4 Gicurasi 2018, ni bwo Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene uyobora iri shyirahamwe yemeje ko Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi yabareze muri FIFA yishyuza ibihumbi 182 by’amadolari.



Jonathan Bryan Mckinstry yareze FERWAFA na MINISPOC abaziza ko ubwo yirukanwaga 18 Kanama 2016 bitari binyuze mu bryo amasezerano ye yari ateguye.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, aya madolari amaze kwiyongera bitewe n'uko uko bagiye batinda kwishyura hagiye hajyaho amande kuri ubu bikaba bimaze kuba ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika ahwanye na miliyoni 258 z’amafaranga y’u Rwanda (258,000,000 FRW).


Jonathan Bryan McKinstry yareze FEWAFA na MINISPOC muri FIFA arabatsinda 

Mu kiganiro FERWAFA yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018, Uwayezu Francois Regis umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yasobanuye ko amafaranga Jonathan McKinstry yishyuzaga u Rwanda yikubye kuko hagiye hazaho amande bitewe n’ubutinde bwabayeho.

“Amafaranga tumufitiye agera ku bihumbi 300 by’amadolari ya Amerika. Ni ukuvuga ko uko yanganaga hari ibigenda byiyongeraho kuko uko atishyurwa hagenda hajyaho n’amande atandukanye. Nk’uko perezida wa FERWAFA yabigarutseho ubushize mu kiganiro n’abanyamakuru, amasezerano ya McKinstry yari hagati ya MINISPOC nawe ubwe, ibyo rero byasabye ko abantu babirebe neza. Twarebaga niba hari ukujurira byazabaho, ubu amakuru ahari ni uko n'iyo twajurira twatsindwa”.Uwayezu Regis

Uwayezu F.Regis umunyamabanga mukuru muri FERWAFA aganira n'abanyamakuru

Uwayezu akomeza avuga ko kuba nta yindi gahunda yo kujurira ihari, FERWAFA na MINISPOC bagomba kwihutisha igikorwa cyo gufatanya kwishyura Jonathan McKinstry kugira ngo amande adakomeza kwiyongera.

“Ubu igisigaye ni uko aya mafaranga yakwishyurwa. Nk’umuntu wari umukozi wa Minisiteri tuzafatanya kumwishyura, tugafatanya uko amafaranga yaboneka hanarebwa uburyo yajya yishyurwa mu byiciro kugira ngo bitazahungabanya imikorere yacu”. Uwayezu Regis


Uwayezu F.Regis avuga ko FERWAFA na MINISPOC bagomba kwishyura McKinstry mu maguru mashya

Jonathan Bryan McKinstry yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe 2015 aza kwirukanwa kuwa 18 Kanama 2016 nyuma gato amaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri (2) yari yahawe nk’icyizere cy’iterambere ku kazi yari amaze gukora ageza Amavubi mu mikino ya ¼ cy’igikombe cya CHAN 2016 cyabereye mu Rwanda.


FERWAFA yaganiriye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM) 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fils5 years ago
    Ariko ubundi mujya kumuha amasezerano yimyaka 2 hari uwari yabashyizeho igitutu?ibi nibyo nyakubahwa HE ahora avuga.Ababa babigizemo iruhare bajye bishyuzwa icyo gihombo bateza keta bayishora mumanza zidafite icyerekezo.
  • Theo5 years ago
    Sinzi niba ibibera muri Minispoc na Ferwafa Kagame yaba abimenya! Ariya mafaranga ko ari imisoro yacu igiye kuhatikirira Ku burangare bukabije bw'abo batazi ibyo bakora, nigute bakomeza kwidegembya? Ubundi uwatumye Leta ishorwa mu manza iyo itsinzwe uwo mubtu yagombye kwirengera ingaruka zose. Leta iri guca abazunguzayi, kuki idahagurukira abakora nkabo muri Minispoc na Ferwafa? Bariya bantu bateye iseseme.
  • stephen5 years ago
    Ndibuka bamwe mu banyamakuru(seniors) bari mu kanama gashinzwe guhitamo# umutoza bagwa kuri makinstry utarufite ibigwi by'ubutoza hirengagizwa abashoboye bitwaje ngo nta bugdet ihari yamuhemba none asezerano basinye bucece atumye Leta ibihomberamo. APR FC yo yabikemuye kera ntijyipfa kurenza contract y'amezi.atandatu wabahesha instinzi bakakongerera yaba ntayo ugacaho bucece nta nteguza naho abasivile bo muri Ferwafa na Minispoc bishakiraga injauro kuri contract yumutoza w'umwana





Inyarwanda BACKGROUND