RFL
Kigali

Minnaert avuga ko yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ko Cassa Mbungo na Seninga aribo batoza beza bakamugira umusazi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/12/2018 16:14
0


Amezi abaye atanu (5) Rayon Sports itandukanye na Ivan Minnaert Umubiligi wari umutoza wayo mukuru akaza gusimburwa na Roberto Goncalves de Carmo umunya-Brezil kuri ubu nawe umuntu atahamya ko ari bumare kabiri muri iyi kipe yambara umweru n’ubururu.



Kuri ubu amakuru ari ku misozi y’u Rwanda ni uko Robertinho wari umaze amezi atandatu muri Rayon Sports yaba agomba gusimbuzwa Cassa Mbungo Andre uheruka muri Kiyovu Sport ndetse akaza afatanya na Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali n’ikipe y’igihugu, Amavubi.

Ivan Minnaert avuga ko ubwo Rayon Sports yari imaze kujya mu mikino y’amatsinda y’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2017-2018, abayobozi bicaye bakareba bakaza gusanga bagomba kuba bafite inzego za tekinike zuzuye nk’uko babona andi makipe yubatse. Nyuma ngo uyu mugabo yaje kubaha igitekerezo cy’uko Cassa Mbungo Andre yaza nk’umutoza mukuru akungirizwa na Seninga Innocent noneho Minnaert akaba umuyobozi w’ibijyanye na tekinike byose mu ikipe akanabafasha mu kuzamura abana bakiri bato. Gusa ngo baje kwisubiraho nyuma bamuhindura umusazi niko guhita ibintu byose bizamo akajagari bikaba kugeza n’ubu bitarabonerwa umuti.

Aganira na INYARWANDA, Ivan Minnaert avuga ko inama yagiriye abayobozi ba Rayon Sports baziteye utwatsi ariko kuri ubu bakaba ari bwo bari kubona ingaruka zabyo.

“Buriya abayobozi ba Rayon Sports bamaze kwishyiramo ko basobanukiwe umupira w’amaguru ariko siko bimeze. Njyewe nkiri mu Rwanda twaricaye mbereka uko ikipe yabo igomba kuba ifashwe mu bijyanye na tekinike baranga ahubwo bampindura umusazi baranseka cyane. Nababwiye ko mu Rwanda niba bakeneye abatoza bahavuka, bazareba Cassa Mbungo Andre na Seninga Innocent, barabyanze ndabareka ariko ubu ngira ngo ntibakongera kubigaya kuko uwo bizeraga ko akomeye yarabiyeretse”. Minnaert


Ivan Minnaert ubwo yari akiri umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ubwo Robertinho yageraga mu Rwanda yatangiye akazi mu gihe na Ivan Minnaert yari akiri mu Rwanda ndetse anakurikirana imyitozo y’ikipe ya Rayon Sports.

Minnaert avuga ko ubwo yari amaze kubona imyitozo ibiri ya Rayon Sports ikoreshwa na Robertinho yahise abona ko atari umutoza uzabasha ikipe ya Rayon Sports, ikipe ihora ishaka gutsinda yirinda gutakaza amanota imbumbe nk’uko bimaze kuba mu mikino bahuyemo n’amakipe akomeye muri shampiyona arimo Mukura VS (2-1), APR FC (2-1), Kiyovu Sport (2-1) na Police FC (1-0).

“Rayon Sports ntabwo ari ikipe bakoreramo ubufindo ngo baratoza. Rayon Sports ni ikipe ugomba kuba ufite amayeri menshi wakoresha mu gutoza kugira ngo ubone amanota kuko niba ufite abakinnyi 30 beza mu gihugu mu ikipe imwe, ntabwo wasobanura ukuntu ukoresha abakinnyi 14 gusa kuva ku mukino wa mbere kugeza aho utakaza imikino ine ikomeye. Icyo gihe abakinnyi barakurambirwa abafana nabo bakakwanga burundu”. Minnaert


Abafana ba Rayon Sports ubwo bamushimiraga kubageza mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 

Minnaert abajijwe icyo abona cyagoye Robertinho muri iyi mikino ishize ya shampiyona, avuga ko icya mbere ari ukuba adakora impinduka zigamije gushaka amanota ku makipe akomeye ahubwo buri igihe akaba agendera ku bakinnyi bamwe barimo n’abadatanga umusaruro.

“Iyo ufite ikipe nka Rayon Sports wirinda ko hari umukinnyi ufatwa nka kamara kuko bituma abandi badakora cyane. Ahubwo ushaka uburyo ubashyiramo uguhangana hagati yabo barwanira umwanya, nawe nk’umutoza birakorohera. Ndi muri Rayon Sports naberetse ko Mugisha Gilbert ari umukinnyi w’umuhanga kandi n’ubu abafana baramwizera. Mugisha Francois Master nahageze batamwemera ariko ndizera ko ariwe munyarwanda ukinira Rayon Sports uheruka kwinjiza igitego mu izamu rya APR FC. N’undi mutoza wese uzaza muri Rayon Sports adatanga amahirwe ku bakinnyi bose ntabwo azayirambamo”. Minnaert



Nkunzingoma Ramadhan (Ibumoso) yahoze atoza abanyezamu ba Rayon Sporst na Ivan Minnaert (Iburyo) wari umutoza mukuru

Robertinho kuri ubu amaze iminsi avuga ko kuba atarongereye amasezerano byatewe n'uko Rayon Sports idafite amafaranga ayisaba. Uyu mugabo umaze gutakaza amanota 12 ku makipe aba ashaka igikombe, avuga ko yifuza ibihumbi icumi by’amadolari ya Amerika (10,000 U$) ahwanya na miliyoni umunani n’ibuhumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda (8,600,000 FRW). Gusa abayobozi ba Rayon Sports bakaba baramubwiye ko batayamuha bigendanye n’ibihe ikipe irimo byo kubura intsinzi ahubwo ko niba ashaka akazi yemere bamuhe ibuhumbi bitanu na magana atanu b’amadorali ya Amerika (5,500 U$) akayanga.


Amaze gutsindwa na Mukura VS, Robertinho yasabye abafana ko batuza ko bizaza gusa baracyategereje 

Nyuma yo kuba Robertinho atari guhuza neza n’abayobozi ba Rayon Sports, byatumye bamwe mu bavuga rikijyana muri iyi kipe bavuga ko aho kugira ngo bahendwe n’umunyamahanga bafata umunyarwanda bakamuha ari munsi y’ayo Robertinho ari kubaka bityo ikipe igakomeza kubaho. Nibwo hatangiye gutekerezwa Cassa Mbungo Andre waza nk’umutoza mukuru ndetse Higiro Thomas akaba umutoza w’abanyezamu asimbura Nkunzingoma Ramadhan wamaze gusezera.


Robertinho muri iyi minsi ntabwo azi ahazaza he muri Rayon Sports     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND