RFL
Kigali

EGYPT: Imikino ibanza ya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri isize Danny Usengimana ahagaze gute ?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/12/2018 14:44
1


Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu gihugu cya Misiri yasoje imikino ibanza y'amakipe 42 agize iki cyiciro kibamo Danny Usengimana umunyarwanda akaba na rutahizamu w’ikipe y’igihugu waciye mu makipe nka Police FC (Rwanda) na Singida United (Tanzania).



Al Terasanah ni ikipe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu itsinda rya kabiri (B) rigizwe n’amakipe 14 nk’uko bimeze mu itsinda rya mbere (A) n’irya gatatu (C). Mu itsinda rya kabiri (B), Al Terasanah yasoje imikino ibanza (13) iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 25 ikaba irushwa amanota abiri (2) na Coca Cola iri ku mwanya wa mbere n’amanota 27 mu gihe Sarameka CF iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 26.


Danny Usengimana (25) ni we mwirabura rukumbi uri mu ikipe ya Al Terasanah

Danny Usengimana kuri ubu wamaze kubona umwanya wo gukina, afite ibitego bine (4) muri iyi shampiyona amaze gukinamo imikino umunani (8) ahanini bitewe n'uko yabonye ibyangombwa nyuma. Nyuma yo kubona ibyangombwa n’umwanya wo gukina, Danny Usengimana avuga ko ubu gahunda afite ari ugukora uko ashoboye akaba yakongera umubare w’ibitego muri shampiyona.

“Ubu navuga ko aribwo ntuje kuko nabonye ibyangombwa ntinze mu gihe shampiyona yarimo ikinwa. Ubu mu mikino 13 ya shampiyona nahombye imikino itanu (5) kuko naje ku munsi wa gatandatu (6) wa shampiyona. Imikino ibanza nakinnyemo imikino umunani (8)”. Usengimana


Danny Usengimana agenzura umupira ashaka inzira igana ku izamu

Usengimana uheruka muri Singida United muri Tanzania avuga ko ibitego bine (4) amaze gutsinda atari byinshi ahubwo ko afite umugambi wo gukomeza kubyaza umusaruro umwanya ahabwa mu ikipe bityo akaba yazasoza shampiyona ari mu bakinnyi bafite ibitego bitubutse.


Danny Usengimana (25) ubu yamaze kujya muri ba rutahizamu bakangitse muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Misiri

Abajijwe niba mu mikino 13 iri imbere yazatsindamo ibitego nka 15, Danny Usengimana yavuze ko bigoye ko yabigezaho ariko ko nk’ibitego icumi (10) abyizeye muri iyi mikino yo kwishyura igomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukuboza 2018. 


Danny Usengimana (Inyuma) avuga ko ikimugora ari ukuganira n'abakinnyi bakinana kuko batazi Igifaransa n'icyongereza usibye Icyarabu gusa


Danny Usengimana ubwo yari amaze gutsinda igitego cye kane muri shampiyona anashima abatoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Silas5 years ago
    Danny nakomerezaho.





Inyarwanda BACKGROUND