RFL
Kigali

Mu butumwa bwe bwa Noheli Papa Francis yasabye amahoro mu bice birimo intambara

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:25/12/2018 19:14
1


Mu butumwa bwa Noheli ngarukamwaka umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yasabye abarwana mu bihugu birimo intambara nka Yemen na Syria gutanga amahoro .



Taliki ya 25 Ukuboza ni umunsi abatari bacye hirya no hino ku isi bizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Muri rusange abawizihiza babikora mu buryo butandukanye ariko bose bahuriza ku kuba baba bari mu bihe by’ibiruhuko by’impera z’umwaka.

Benshi bawizihiza nk’umunsi bibuka ivuka rya Yesu/Yezu bafata nk’umucunguzi wabo bakishimana n’abana bato ari nako banabaha impano. Abandi bawizihiza nk’umunsi ubahuza n’inshuti n’imiryango bagasangira bakongera gusabana kurushaho.

Nk’uko bisanzwe umushumba wa Kiliziya Gatolika buri mwaka atanga ubutumba ku batuye isi bose. Papa Francis mu butumwa bwe muri uyu mwaka wa 2018 yongeye kwibutsa ko abantu bakwiye kubana nk’abavandimwe abo bari bose  no muri buri muco cyane cyane mu bihugu bya Yemen na Syria.

Yagize ati: "bitekerezo byanjye biri kuri Yemen nizera ko umuryango mpuzamahanga uzageraho ukagirira impuhwe abana na bariya bantu barembejwe n’intambara n’inzara .kugira ngo abaturage ba Syria cyane cyane abakuwe mu byabo ko bagaruka mu gihugu cyabo bakabaho mu mahoro." Umuryango w’abibumbye ugaragaza ko abantu barenga miliyoni 6 bakuwe mu byabo mu gihugu cya Syria kuva mu myaka 6 ishize.

Src; BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYONIZEYE JEAN de DIEU5 years ago
    ndabaramukije amahoro y'umwami wacu yesu kristo.hanyuma nfise ibitabu1bibiliya ,ivyizigiro bihambaye,ubusobanuro bwivyahishuwe na daniel,uruhererekane rwabapapa,encicropepdi cathoric,UKURI KUVURWE,namenye noél kwatari ivuka rya YESU.ituruka kuri nimurodi numugorewiwe ariwe nyina wiwe semiramisi numwana wabo tamuzi.itanguriro 10:8-9 ezekiyeri 8:14-16ntabwo YESU yavutse le 25/12.impamvu luka1:26-31 umumalayika yaje mukwezi kwa 6 yamubwiye ngo uzosama inda.nubwo twovyemera yohana 1:14 YESU yigize umuntu,umuntu avuka afise amezi 9afise amezi atandatu aravuka?aba ari umu permature,umuryango wa yesu,intumwa,abagorozi babayeho kera kuki batawuhimbaje?nuko yesu ataruwo mwisi,yohana 17.abiyita abakozi b'IMANA,bakaguma babesha abantu sivyiza.yeremiya6:14-15 ntamahoro azokwigera aboneka mwisi,kuko nahoho intambara zohagarara indwara,gufisha vyoguma biriho nimunsomere iryosomo ryo muri yer6:14 hamwe na mark7:6-8 mat24:14 IMANA nyenamahoro idufashe gusobanukirwa nukuri kwayo mwizina rya YESU.





Inyarwanda BACKGROUND