RFL
Kigali

Mu nkambi y’abarundi, Ndayiragije yegukanye irushanwa ry’ubusizi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2018 11:04
0


Umukobwa witwa Ndayiragije Kenny Lays yegukanye irushanwa ry’ubusizi abinyujije mu muvugo we yise ‘Voice of the destiny’. Ni irushanwa yegukanye ritegurwa n’umuryango witwa Transpoesis, yahigitse abagera kuri 12 bahatanaga.



Ku wa 20 Ukuboza 2018 mu nkamba y’Abarundi izwi nka Mahama habereye irushanwa ry’ubusizi, ryahurije hamwe abagera kuri 12. Ni nyuma y’uko habanje gutangwa amahugurwa yitabiriwe n’abasaga 60, ku itariki 18-19 Ukuboza 2018 yabereye mu nkambi ya Mahama

Aya marushanwa ategurwa n’umuryango witwa Transpoesis, yasize Ndayiragije Kenny Lays ubarizwa mu nkambi ya Mahama ariwe utsinze binyuze mu muvugo we yise “Voice of the destiny”. Uyu mukobwa yahembwe gukorerwa amajwi (Audio) n’amashusho (Video) by’umuvugo we. Yanahembwe kandi umwambaro wa Transpoesis.      

Ndayiragije wabaye uwa mbere abinyujije mu muvugo yise 'Voice of the destiny'.

Umukobwa witwa Nishimwe Ghislaine yegukanye umwanya wa kabiri binyuze mu muvugo we yise ‘Agahinda kabaho kagashira’. Ni mu gihe Ndagijimana David we yishimiwe n’abakurikiye irushanwa kubera umuvugo we yise ‘Mama nkwiture iki’. Bombi bahembwe Ama-Radiyo ndetse n'imyambaro kandi bose bakazakomeza gukorana n’umuryango Transpoesis.  

Amahugurwa y’ubusizi yabanjirije mu nkambi ya Gihembe. Umuyobozi w’Umuryango Transpoesi,  Dr. Andrea Grieder, yatangarije INYARWANDA, ko ‘batekereje gutegura aya mahugurwa ndetse  n'amarushanwa mu Nkambi hagamijwe kuzamura ndetse no kugaragaza impano ziri mu rubyiruko rwo muri izi inkambi uko ari ebyiri’.

Yavuze ko bimwe mu byibanzweho muri aya mahugurwa ari ukongerera ubumenyi mu myandikire y'ubusizi ndetse no kubyaza impano zabo imbaraga mu kwigirira ikizere cy’ejo hazaza, no kugirira urukundo abaturanyi babo,

.Dr.Andrea akomeza avuga ko amarushanwa ndetse n'amahugurwa nkaya bizakomereza no mu zindi nkambi ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi nk’uko byakozwe i Mahama na Gihembe kuko bifuza guteza imbere ubusizi kuburyo bugirira akamaro ababukora kandi bukababera imbaraga zo kwigirira icyizere cy’ejo hazaza.

Aya mahugurwa ndetse n'amarushwana byateguwe na n’umuryango Transpoesis isanzwe itegura irushwanwa rimaze kumenyekana ryiswe ‘Kigali itatswe n'ubusizi’ kubufatanye n'ikigo cy'Abadage Goethe.

Katharina Hey, Umuyobozi wa Goethe, yavuze ko bafatanyije na Transpoesis kuko bafite intego yo kuzamura impano z’ubuhanzi binyuze mu busizi ku rubyiruko ruri mu Nkambi zitandukanye kugira ngo bibafashe kubaka ejo hazaza heza,  akomeza avuga ko ijwi ryabo ry’ubusizi rifite akamaro muri sosiyete.

Nishimwe wabaye uwa kabiri muri iri rushanwa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND