RFL
Kigali

Menya byinshi ku musemburo wa Ocytocine utera abagabo kuba indahemuka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/12/2018 16:14
0


Ocytocine si akayungurzo k’urukundo ariko usa nako gusa havugwa byinshi bitangaje ku musemburo wa Ocytocine (Soma ositosine) ukorwa n’ubwonko ari na wo bavuga ko ari isoko y’amarangamutima y’ababyeyi ku bana babo, urukundo ndetse no kubana neza n’abandi ariko ubushakashatsi bushya bwemeza ko ariwo utera ubudahemuka ku bagabo.



Umusemburo Ocytocine urazwi cyane kubera uruhare rwawo mu rukundo no mu mibanire kuko utuma ukunda urukundo rutajegaje ,bizwi cyane ku nyamaswa zitwa campagnol des prairies ariko inyigo zakozwe n’abadage bo muri Kaminuza ya Bonn yerekana ko ari nako biba ku bantu

Reka turebere Ocytocine nk’umusemburo w’urukundo

Amarangamutima yose y’urukundo akomoka mu gace kabwo kitwa hypothalamus (Soma ipotalamisi) Urwo ruganda ruto ruherereye mu gace ko hagati mu bwoko niho hahurira udutsi twose tw’imikorere y’ubwonko ndetse n’imikorere yigenga (Imikorere y’ubwonko umuntu adashobora gutegeka cyangwa kuyobora ahubwo yo irikoresha; urugero: umutima, niyo ugena urugero rwo kuryoherwa,kwishimira imibonano mpuzabitsina si ibyo byonyine kuko arina yo ikora Ocytocine umusemburo w’urukundo, gukumburana n’ubusabane.

Ku mugabo n’umugore, uyu musemburo ni wo utuma bumva bahorana, naho mu gihe cyo kubyara uvuburwa ku bwinshi ku babyeyi ari nacyo gikomeza cyane umubano w’umubyeyi n’umwana. Abahanga bamwe bemeza ko ariwo ushyiraho isano hagati y’umubyeyi n’umwana; niwo utuma umubyeyi niyo yaba ahumirije atayoberwa umwana we ndetse n’umwana bikaba uko,ubundi ugeragezwa mu kuvura ubwoba,utera kwigirira icyizere no kugira urava.

Ku nyamaswa za campagnol des prairies uyu musemburo utuma zibana zidashobora gucana inyuma ndetse ni nawo ukomeza urukundo rwazo. Abashakashatsi bakomeje kugerageza uyu musembura ku bandi basanga abasore bafite Ocytocine ku kigero kiri hejuru bakundwa cyane n’abakobwa beza, ariko ku bagabo bubatse bo ugatuma babagendera kure. Mu nyigo yakozwe abagabo bubatse rwose ntibikoza abakobwa niyo baba beza bate.

Src: sante.lefigaro.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND