RFL
Kigali

MISS RWANDA2019: Irebe Natacha wamenyekanye muri Miss 2018 yavuze ko inka zigira amaboko, yagarutse gusa ntiyarenga umutaru -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2018 5:03
0


Muri iyi minsi irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigeze aharyoshye abakobwa bose bo bazahagararira intara zinyuranye bamaze kumenyekana mbere yuko abazahagararira umujyi wa Kigali bamenyekana intara ya nyuma yamenye abazayihagararira ni Iburasirazuba, muri iyi ntara nanone hongeye kugaragara umukobwa wamenyekanye umwaka ushize.



Uyu mukobwa utarabashije kurenga umutari muri Miss Rwanda 2018, yari yiyamamarije guhagararira intara y'i Brasirazuba gusa ntiyahirwa agerageza n'andi mahirwe mu mujyi wa Kigali nabwo biranga. icyakora uyu mukobwa iri rushanwa yarisizemo umugani kuko yatangaje ko inka zigira amaboko. Muri uwo mwaka ubwo abategura iri rushanwa bajyaga i Kayonza gushakisha abakobwa bazahagararira intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 umwe mu bakobwa bahiyamamarije witwa Irebe Natacha yavuze ko iwabo ari Iburasirazuba i Buganza iwabo w’Igaju n’Inyambo. Akivuga gutya byateye abari bagize akanama nkemurampaka gusobanura no gutandukanya ibyo yari amaze kuvuga.

Ashaka gutandukanya Igaju n’inyambo Irebe Natacha yagize ati: “Inyambo ni za nka zimwe zifite amaboko…” Akimara kuvuga gutya abagize akanama nkemurampaka bamwibukije ko ari amahembe nawe yungamo avuga ko ari amahembe. Irebe Natacha yakomeje kubazwa n’abagize akanama nkemurampaka ari nako asubiza icyakora ntiyagira amahirwe yo kubona itike ituma ahagararira Intara y’Iburasirazuba cyane ko ataje muri batandatu batowe. 

Miss Rwanda

Irebe Natacha wamenyekanye ubwo yavugaga ko inka zigira amaboko

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa uyu mukobwa wari wavanywe mu bahagarariye intara y’Iburasirazuba yagarutse kugerageza amahirwe mu bagombaga guhagararira umujyi wa Kigali, akinjira uyu mukobwa yahise asabwa nabagize akanama nkemurampaka noneho gutandukanya za nka yavuze i Kayonza. Uyu mukobwa wari wihuguye yahise azitandukanya bitamugoye ubundi abajijwe impamvu yahisemo kugaruka mu irushanwa avuga ko yagombaga kugaragaza ko ataciwe intege nibyamubayeho kandi ko yari yifitiye icyizere naho ku bijyanye n’amashusho yari yakwirakwijwe avuga ko inka zigira amaboko we yavuze ko yibeshye kandi ntamuntu utakwibeshya.

2018 uyu mukobwa ntabwo yanyuzwe ibyatumye yifuza gusubira mu irushanwa muri uyu mwaka ahari gushakishwa MISS RWANDA 2019. uyu mukobwa yiyamamaje mu mbaga y'abakobwa bitabiriye iri rushanwa icyakora ntiyabasha gutsinda cyane ko atabashije kwemeza abagize akanama nkemurampaka batamuhisemo mu bakobwa bazahagararira intara y'Iburasirazuba.

REBA HANO UKO UYU MUKOBWA YITWAYE IMBERE Y'AKANAMANKEMURAMPAKA

REBA HANO UBWO UYU MUKOBWA YAVUGAGA KO INKA ZIGIRA AMABOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND