RFL
Kigali

Filime 'The Mercy of The Jungle' y'umunyarwanda Joel Karekezi yegukanye ibihembo 2 mu iserukiramuco rikomeye muri Afurika -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/12/2018 10:32
0


Muri iyi minsi filime y'umunyarwanda Karekezi Joel 'The Mercy of The Jungle' ni imwe mu zigezweho cyane muri Afurika by'umwihariko iyi filime ikomeje kwegukana ibihembo binyuranye bitangwa mu maserukiramuco amurikirwamo ama filime meza yo ku mugabane wa Afurika. Kuri ubu iyi filime yongeye kwegukana igihembo gikomeye muri Afurika.



Iyi filime yegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco ryitwa 'Festival du cinema Africain de Khouribga ryabaga ku nshuro yaryo ya 21. Ibihembo bibiri iyi filime yegukaye ni; Best Screen Playndetse na Best Supporting actor (Stephane Bak). Iri serukiramuco ryari rimaze igihe kingana n'icyumweru ribera muri Maroc, rirarangira kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018.

Iyi filime imara iminota 90, yanditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. Ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo kuyitunganya ryayobowe na Joel Karekezi. ‘The Mercy of the Jungle’ irimo abakinnyi Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.

KAREKEZI

KAREKEZI

KAREKEZI

KAREKEZI

Akimara gufata ibi bihembo Joel Karekezi yaganiriye n'itangazamakuru ryo muri Maroc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND