RFL
Kigali

Gerard Mbabazi umaze imyaka 10 mu itangazamakuru yahishuye ko yaryinjiyemo acunaguzwa n'abatarashakaga ko arikora

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/12/2018 13:38
3


N'ubwo amaze imyaka irenga icumi mu itangazamakuru Gerard Mbabazi, umunyamakuru wa RBA, aravuga ko yumva ataranyurwa n'uburyo arikora kuko umunsi ku wundi ngo kuri we ari ishuri rimwereka ko ntaho aragera. Icyakora nanone yishimira intambwe agezeho n'ubwo ngo ari akazi yatangiye acunaguzwa n'abatari bishimiye akazi agiyemo.



Mu kiganiro uyu munyamakuru ukunzwe n'urubyiruko rutari ruke yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko mu biganiro byose akora ndetse n'abo bahura ari byo bituma abona ko agifite urugendo rwo kugenda. Ati: "Burya mu buzima ni uguhora wiga, njye ndeba umunsi ku wundi nkabona hari ibyo nkwiye guhindura bimwe wenda bijya birangira ngatangira ibindi ariko hari n'ibindi umuntu aba arwana nabyo ari nabyo umuntu iyo yisuzumye abona agifite urugendo rurerure!"

Yakomeje agira ati: "Hari ubwo rimwe ukora ikiganiro ukibaza icyo wakoze ukumva wakwiha igihano ariko hari n'ubundi umuntu abyukana 'mood' nziza ku buryo ukora ikiganiro ugataha wikuriye ingofero gusa byose bihinduka bitewe n'umunsi. Byose rero mbona ari urugendo rukomeza kandi umuntu aba akeneye kongeramo ingufu ngo tutarambirana"

Gerard Mbabazi winjiye mu itangazamakuru mu mwaka wa 2008 aciye mu ishuri ry'itangazamakuru mu cyahoze ari kaminuza nkuru y'u Rwanda i Butare. Ubwo yinjiraga muri Radio Salus yari ikunzwe icyo gihe, ngo bamwe mu bamuzi bamuciye intege bamubwira ko yiraze umuruho. 

Yunzemo ati: "Ibaze ariko ko bambwiraga ko umunyakuru ariwe muntu usuzuguritse mu Rwanda kandi jye ahubwo narabonaga ariwe muntu nzi ukaze, Hari n'uwigeze kumbwira ngo ubwo nawe uzajya wambara bya bijire wirirwe wirukankana ibyuma mu muhanda cyangwa kuri stade, waka amakuru bagusuzugura kandi ufite diplome yawe? Gusa yavugaga ibyo ahubwo  nkumva nti uwabimpa!"

Kumenya no gutsimbarara ku nzozi ze ngo ni bimwe mubyatumye amara imyaka 10 muri uyu mwuga kuko ngo iyo bitaba ibyo aba abarizwa ahandi. Yagize ati:"Cyakoze mu buzima uzamenye icyo ushaka ugitsimbarareho kuko hari benshi bakubona bakagushushanya mu bundi buzima buhabanye n'ubwo wifuza, iyo utazi icyo ushaka rero nibwo wisanga wakurikiye inzira zabo, ukisanga umunsi ku wundi urwana n'ubuzima urotora inzozi z'abandi izawe warazitaye! Aha niho ubaho wicuza wibaza impamvu utakurikiye inzira yawe!"

Mbabazi uzwi cyane mu biganiro bya Magic FM na Radio Rwanda, avuga ko nubwo itangazamakuru ari umwuga umutunze birenga ibyo kuko arifata nk'umuryango we wa kabiri kuko yarihuriyemo n'abantu b'ingeri zitandukanye kandi bamwubaka umunsi ku wundi."Rwose jye nanashishikariza n'urubyiruko rufite inzozi zo kuba abanyamakuru ko uyu ari umwuga mwiza uguhemba ariko ni n'umwuga ukora nturambirwe kuko ukuremera inshuti nyinshi nkeka ko utari kubona iyo ujya mu bindi, kandi burya nta muntu wishimye kuri iyi si nk'umuntu ufite inshuti. Niyo mpamvu mubona abanyamakuru bamwe na bamwe batajya basaza. " 

Gerard Mbabazi

Gerard Mbabazi azwi cyane mu biganiro akorana na Michelle Iradukunda

Mbabazi kandi yemeza ko hari ubwo kumenyekana na gato bituma hari ubwo uwo bibayeho abigira inzira yo kwiremereza kandi ntaho aragera ari nabyo avuga ko bitagakwiye.Ati: "kuba maze imyaka 10 mvugira kuri radio cyangwa mu bindi bitangazamakuru naciyemo, si icyatuma mbisinda ngo usange naciye ibintu mu bandi kuko tujya tubona rwose n'abajya kuri micro umunsi umwe ariko agataha atikoza amaboko ku mubiri, jye rero numva icya mbere ari ukubanza kumenya niba abo bantu bakumvise cyangwa bakubona ku gitangazamakuru hari icyo bakungukiyeho mbese ubabera 'inspiration' bitabaye ibyo ni ikwibeshya cyane kuko ushobora kuba icyamamare ariko mu buryo budafite icyo buvuze, ukaba uri kuri TV cyangwa radio rwose abantu bakuzi ariko bakwangwa! muby'ukuri se uwo we si umustari?"

Gerard Mbabazi yatangiriye umwuga we w'itangazamakuru kuri Radio Huye muri 2008 aho yamaze amezi make muri uwo mwaka agahita atsindira kujya kuba umwe mu banyamakuru ba radio Salus ya kaminuza y'u Rwanda yajyagamo umugabo igasiba undi kubera uburyo yari radio ikunzwe. Yavuye kuri iyi radio muri 2011 ahita yerekeza mu itangazamakuru ryandika.

Nyuma y'igihe kinini atumvikana mu ruhando rw'abanyamakuru bavuga tukabumva cyangwa ngo bagaragare kuri televiziyo, Gerard Mbabazi yasubiye kumvikana kuri radio binyuze Kuri KT Radio yari igitangira ibiganiro byayo mu mpera za 2013 ariko mu ntangiriro za 2014 ahita ahava ajya mu kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) abarizwamo na magingo aya by'umwihariko mu biganiro nka 'The rundown' na 'Samedi Detente'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Ufite experience
  • pedro someone5 years ago
    Courage kundumurimo yewe nukuri ufite exoerience wangu njye narinzi ko ari nkimyaka ine gusa
  • Stil confiance4 years ago
    my inspiretion asalute kbx kd God help u kugera kuntego zawe





Inyarwanda BACKGROUND