RFL
Kigali

Rubavu: Inkomoko y'uwishwe atwikishijwe amazi ashyushye ntiramenyekana-RIB

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2018 12:36
4


Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ukuboza 2018, Inyarwanda.com yabagejejeho inkuru ivuga ku rupfu rw'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 30 wishwe atwikishijwe amazi ashyushye. Mu kumenya neza niba hamenyekanye inkomoko ye twagiranye ikiganiro n'umuvugizi wa RIB ku rwego rw'igihugu Mbabazi Modeste.



Mu gitondo cyo kuri uyu wakane tariki 20 Ukuboza 2018 ku murongo wa telefoni  twagiranye ikiganiro n'umuvugizi mukuru wa RIB ku rwego rw'igihugu, Mbabazi Modeste atubwira ko kugeza ubu ba nyir'umurambo bataramenyekana.

Mbabazi Modeste yavuze ko ikibazo bakimenye kikimara kuba ndetse n'ubugenzacyaha bukahagera bugakora iperereza ku murambo,mu buryo bwo gushaka abamwishe ndetse n'indi myirondoro ye gusa ngo kugeza ubu ntakiramenyekana kuri we kuko ngo n'imyenda yari yambaye yahiye yose ku buryo nta cyangombwa bamusanganye kimuranga.

Mu mugambo ye yagize ati"Ikibazo twakimenye kikimara kuba, ubugenzacyaha bugera aho icyaha cyabereye bufata ibimenyetso bifatika umurambo ujyanwa ku bitaro kugira ngo bamenye uburyo uwo muntu yaba yarapfuyemo gusa kugeza ubu ntiharamenyekana inkomoko y'umurambo kugira ngo ashyikirizwe ba nyirawo".

Ku murongo wa telefoni tuganira n'umuvugizi mukuru wa RIB yatangarije INYARWANDA ko bikomeje gutya umurambo ntumenyekane neza ngo bamenye inkomoko ye cyangwa aho yabaga washyingurwa na cyane ko mu murenge wa Rubavu, mu kagari ka Byahi iki cyaha cyabereye nta n'umwe uzi uyu nyakwigendera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mutarama gasigea5 years ago
    irubavu mwaragowe Ndakurahiye gusa Rib turayizeye ko haricyo iribukore
  • NDAYISABA Jean claude5 years ago
    nukuri natwe i burundi biratubabaje izonkozi zikibi nimuzishakishe paka muzibonye zihanwe
  • habanzintwari5 years ago
    inyarwanda muduha amakurumeza mukomerezaho.
  • habanzintwari5 years ago
    inyarwanda muduha amakurumeza mukomerezaho.





Inyarwanda BACKGROUND