RFL
Kigali

Umunyarwandakazi Neza yashyize hanze indirimbo nshya "Good to you" nyuma yo gutandukana na MCG Empire yo muri Nigeria yamufashaga -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/12/2018 8:52
0


Umuhanzikazi neza wigeze kwegukana igihembo cy’umuhanzi utanga icyizere muri Afurika mu bihembo by’AFRIMA yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Good to you' iyi ikaba yarakorewe muri Nigeria aho uyu muhanzikazi akubnze gukorera umuziki we.



Patricia Neza Masozera ni umunyarwandakazi uba muri Canada, aherutse gutandukana  n’inzu ifasha abahanzi yo muri Nigeria yitwa MCG Empire y'umuhanzi MC Galaxy. uyu muhanzikazi yatangaje ibyo gutandukana n'iyi nzu muri Kanama 2018 aha akaba yaragize ati" Ubu ndigenga! Nshimishijwe byimazeyo n’indi nzira ntangiye, Imana ni Nziza ni ukuri.” amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter.

Uyu muhanzikazi Neza yari amaze kuba rurangiranwa muri Nigeria kubera gufashwa na MCG Empire isanzwe iyoborwa na Mc Galaxy uri mu bakomeye mu ruganda rw’umuziki wa kiriya gihugu no muri Afurika. iyi nzu Neza yayinjiyemo mu 2016 ndetse atangirana umurindi ukomeye anakorana indirimbo zitandukanye na Mc Galaxy zagiye zikundwa mu buryo bwihariye. Icyakora kuri ubu yatangiye urugendo rwo kwikorana muzika.

Neza

Neza yashyize hanze indirimbo ye nshya "Good to you"

Mu gutangira urugendo rwe wenyine Neza yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise "Good To you" iyi ikaba indirimbo yakorewe muri Nigeria ikaba yarakozwe na Producer Beatsbyjay. Uyu muhanzikazi wamamaye cyane kubera ubuhanga bwe  n'ijwi rye rikundwa nabatari bake uyu akaba aheruka gutaramira mu Rwanda mu Ukuboza 2017 aho yaje nyuma y'imyaka 7 yose atagera mu gihugu cye cy'amavuko.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA NEZA "GOOD TO YOU"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND