RFL
Kigali

NYAGATARE: Police FC yanganyije na Sunrise FC, Ndayisenga Jean d’Amour abona ikarita itukura-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/12/2018 20:27
0


Ikipe ya Police FC yanganyije na Sunrise FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cumi (10) wa shampiyona waberaga ku kibuga cy’i Nyagatare kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018.Peter Otema yishyuriye Police FC ahita anagira ibitego bitandatu muri shampiyona.



Sunrise FC yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 40’ ku gitego cyatsinzwe na Baboua Samson mbere yuko amakipe ajya kuruhuka bakagaruka Peter Otema yishyurira Police FC ku munota wa 48’. Muri uyu mukino, Ulimwengu Jules yahushije penaliti yari gutuma agwiza ibitego bitandatu muri shampiyona.



Baboua Samosn  Omoviare yishimira igitego cya gatatu muri shampiyona 2018-2019



Peter Otema yishimira igitego ku munota wa 48'


Uyu mukino wasize Ndayisenga Jean d'Amour bita Mayor myugariro w'iburyo muri Sunrise FC ahawe ikarita itukura nyuma yo kuzuza imihondo ibiri


Ndayisenga Jean d'Amour asohoka mu kibuga




Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunsrise FC atanga amabwiriza

Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote (14) yaguye mu kibuga asimbuye Sinamenye Cyprien 



Muvandimwe JMV (Imbere) abigana na Ulimwengu Jules (Inyuma)



Iyabivuze Osee (22) yari yagarutse ku kibuga azi neza 

Ni umukino Sunrise FC yabaye nk’aho yiganzamo mu gice cya mbere ndetse inabonamo uburyo bwo gutsinda igitego hakiri kare nubwo Ulimwengu Jules yahushije penaliti. Gusa bakomeje gukina bashaka igitego baza no kukibona ku munota wa 40’ gitsinzwe na Baboua Samson rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria.

Mu gice cya kabiri nibwo Police FC ari itangiye kumenyera ikibuga batangira gukina imipira miremire kuko babonaga ko gukinira hasi bitaza gukunda. Ibi byaje kubaha umusaruro kuko ku munota wa 48’ Peter Otema yari yamaze kubona igitego cyaje cyuzuza ibitego bitandatu (6) muri shampiyona akaba abinganga na Michael Sarpong wa Rayon Sports.

Nyuma yo kubona iri nota, Police FC yahise igira amanota 17 ayishyira ku mwanya wa kane (4) inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 19 yagwije nyuma yo kugwa miswi na Espoir FC bakanganya 0-0 i Rusizi.

Sunrise FC iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 11 n’umwenda w’ibitego bibiri (2). Espoir FC yakuye inota kuri Rayon Sports ihita igira amanota 14 ayishyira ku mwanya wa gatanu n’umwenda w’ibitego bitatu (3).

FC Marines yatsinze Kirehe FC igitego 1-0 mu mukino waberaga kuri sitade Umuganda. FC Marines ubu iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota 13 mu gihe KIrehe FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota icyenda (9).



Abafana ba Sunrise FC bahanganye n'izuba


Habyarimana Theoneste uzwi nka Shwanyaguza umufana umufana ukomeye wa Sunrise FC yari yazanye umwumbati

 Ndayisenga Jean d'Amour ku mupira imbere ya Muvandimwe JMV


Songa Isaie yinjiye mu kibuga mbere gato yuko igice cya mbere kirangira asimbuye Bahame Alafat


Police FC yagombaga gukina imipira miremire byanga bikunda 


Mitima Isaac myugariro wa Police FC



Ulimwengu Jules rutahizamu wa Sunrise FC ufite ibitego 5






Ubwo Ulimwengu Jules yari amaze guhusha Penaliti,abakinnyi ba Police FC bahindukiranye umusifuzi bamwibutsa ko yabibye ahubwo ko yatutse Eric Ngendahimana kapitei wa Police FC bityo nawe agashaka kumwishyura mu ngufu 


Eric Ngendahimana yahawe ikarita y'umuhondo 


Mushimiyma Mohammed wamaze kwigarurira umwanya ubanza muri Police FC


Ishimwe Issa Zappy yari ku kibuga yakoreyeho izina


Manzi HUberto Sinceres (16) wahoze muri Sunrise  FC 

Sunrise FC yakinaga idafite Niyonkuru Vivien wari ufite amakarita 3 y'umuhondo  

Dore uko umunsi wa 10 uteye (15h30’):

Kuwa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018

 -Espoir FC 0-0 Rayon Sports (Rusizi)

 -FC Marines 1-0 Kirehe FC (Umuganda Stadium)

 -Sunrise FC 1-1 Police FC (Nyagatare)

 Kuwa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018

 -AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali)

 -Mukura Victory Sport vs Amagaju FC (Stade Huye)

 -Etincelles FC vs Musanze FC (Stade Umuganda)

 Kuwa Kane tariki 20 Ukuboza 2018

 -APR FC vs SC Kiyovu (Kigali Stadium)

-AS Muhanga vs Bugesera (Stade Muhanga)


Mushimiyimana Mohammed (10) hagati mu bakinnyi ba Sunrise FC


 Ishimwe Issa Zappy ku mupira nyuma yo kuba yabanje mu kibuga agakina iminota 90'


Muvandimwe JMV na Ulimwengu Jules (9)


Ishimwe Issa Zappy imbere ya Sinamenye Cyprien 


Albert Joel Mphande umutoza mukuru wa Police FC



Moussa Ally Sova (10) kapiteni wa Sunrise FC


Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC


Abasimbura ba POlice FC


Iyabivuze Osee (22)na Mousaa Ally Sova (10)


Niyibizi Vedatse yari yagarutse iwabo 


Abakinnyi ba Police FC bumva inama z'umutoza 


Abakinnyi ba POlice FC bishyushya


Abasifuzi bishyushya mbere y'umukino 


11 ba Police FC babanje mu kibuga 

Police FC XI: Nduwayo Danny Bariteze (GK,1), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV12, Manzi HUberto 16, Mitima Isaac 23, Ngendahimana Eric (C,24), Peter Otema 17, Mushimiyimana Mohammed 10, Niyibizi Vedaste 4, Iyabivuze Osee 22, Bahame Alafat 6


11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga 

Sunrise FC XI: Habarurema Gahungu (GK,30), Mousaa Ally Sova (C,10), Mushimiyimana Regis (26), Rubibi Bonquet 4, Uwambazimana Leon 20, Mbazumutima Mamdou 8, Baouba Sanson 27, Ulimwengu Jules 9, Sinamenye Cyprine 16, Niyonshuti Gadi 3, Nzayisenga Jwean D'Amour 22. 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND