RFL
Kigali

Umunyamideli yatawe muri yombi imbere ya Vatikani yifotoza yambaye ubusa anahetse umusaraba

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/12/2018 18:09
1


Umunyamideli ukomoka mu Bubiligi witwa Marisa Papen yatawe muri yombi ubwi yasangwaga ari kwifotoza imbere za Bazilika ya mutagatifu Petero iherereye i Vatikani yambaye ubusa ndetse aheste umusaraba wo mu giti.



Uyu mukobwa si ubwa mbere afungiwe ibikorwa nk’ibi kuko yafungiwe bwa mbere mu Misiri ubwo yifotozaga nabwo yambaye ubusa imbere y’urusengero ritwa Karnak Temple Complex. Yanifotoreje kandi ku rukuta rw’amaganya (wailing wall) benshi basura bagiye gutura ibyifuzo byabo. Aha naho uyu mukobwa yahifotoreje yambaye ubusa.

Photoshoot

Papen yafotowe ari no kubambwa ku musaraba

We n’uwamufotoye batawe muri yombi na polisi y’i Vatikani yabasanze bifotoza. Uyu mukobwa agaragara yikoreye umusaraba munini ukoze mu giti agenda awukurura mu muhanda imbere ya bazilika ya mutagatifu Petero. Indi foto imugaragaza yicaye yambaye ubusa muri za bibiliya ndetse andi mafoto akamugaragaza ari kubambwa kuri wa musaraba yari yikoreye.

We n’umufotozi we Jesse Walker bamaze gutabwa muri yombi babajijwe imyirondoro yabo baza kurekurwa nyuma y’amasaha 10. Uyu mukobwa Papen kandi aherutse guteza rwaserera muri Israheli ubwo yifotorezaga imbere y’urukuta rw’amaganya yambaye ubusa. Yanifotoreje kandi hejuru y’indi nzu kuri ubu ndangamurage muri Turukiya yahoze ari umusigiti yazamuye imyenda azamura ukuguru yerekana igitsina cye.

Ubwo polisi yasakaga aho bacumbitse, yahasanze imyenda isa n’iya ba padiri, ibisa n’amaraso, umusaraba n’ibindi bagombaga kwifashisha bafata amafoto. Bavuga ko badateze gucibwa integer n’imbogamizi bahuran azo mu gihe bafata aya mashusho yabo ndetse ngo ubu buhanzi bwabo babubonamo umwimerere cyane.

Photoshoot

Photoshoot

Yanifotoje yicaye kuri za bibiliya

Photoshoot

Photoshoot

Yifotoje bwa mbere mu Misiri

Photoshoot

Aha yifotorezaga ku ibendera rya Israheli

Avuga ku ntego yo kwifotoza gutya, Marisa Papen avuga ko atekereza cyane ku nzego z’ubuzima bw’abantu zubakiye ku madini zikihisha mu isura y’ubugiraneza kandi zigamije gukorera amafaranga gusa ngo zikaba nta roho zigira. Yahise atanga urugero rw’ibyo yabonye ubwo amadirishya yo kwa Papa i Vatikani yakingurwaga ngo havugwe isengesho rya mu gitondo.

Yagize ati “Umwe mu basabiriza namuhanze amaso, umukecuru wambaye ibirenge umerewe nabi. Amarira yamanuka ku matama ye ndetse amaboko ye atitira afashe agakombe ngo asabirizemo ibiceri. Abantu bamunyuragaho ntacyo bitayeho bitwikiriye imitaka y’amabara meza. Nahise ntekereza nti ibaze iyo Vatikani iza kuba ahantu abakene bisanga. Ibaze insengero zose tubona zikinguriye imiryango abantu bakennye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSHIMIYIMANA JMV5 years ago
    Kumunyamoderi isi irikoreye





Inyarwanda BACKGROUND