RFL
Kigali

Isra The Holy Rapper umuraperi ukizamuka yashyize hanze indirimbo 'Swag' n'amashusho yayo akoranye ubuhanga -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/12/2018 17:28
0


Isra The Holy Rapper ni umuraperi ugishakisha uko yazamuka muri muzika y'u Rwanda, uyu ugaragaza ubuhanga yakunze gutangaza ko agorwa no kuba adafite umufasha muri muzika. Isra The Holy Rapper kuri ubu yamaze kubona abamufasha kugira ngo impano ye muri muzika ishashagirane.



Kuri ubu uyu muraperi yamaze kubona abamufasha cyane ko yinjijwe mu nzu nshya ifasha abahanzi ya KIKAC Music, inzu isanzwemo umuhanzikazi Gihozo. Nyuma yo gusinya amasezerano y'imikoranire kuri ubu Isra The Holy Rapper yashyize hanze indirimbo ye ya mbere nyuma yo gusinyira amasezerano KIKAC Music.

Isra Holy Rapper

Iyi ndirimbo nshya ya Isra The Holy Rapper yise 'Swag' yakozwe na Producer Davdenko mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Fayzo. Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo udushya turimo imyenda ya gisirikare, imbunda, Kajugujugu nibindi binyuranye bigaragaza Umuhanzi mwiza wa Hip Hop.

REBA HANO INDIRIMBO 'SWAG' YAISRA THE HOLY RAPPER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND