RFL
Kigali

“Bariya bana bose bangirika bajya mu biyobyabwenge ni ab’umugisha”-Min.Rosemary Mbabazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2018 17:00
2


Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yatangaje ko abana bakoresha ibiyobyabwenge mu Rwanda ari ab’umugisha kandi ko usanga benshi ari abahanga. Ngo ubu ikigo cya Iwawa cyimaze gucamo abagera ku bihumbi cumi na bibiri, ubu cyikaba cyibarizwamo abagera ku bihumbi bine.



Ibi Min.Mbabazi yabitangarije mu gitaramo Korali Ambassadors of Christ yamurikiyemo alubumu ya 16 cyahujwe no kurwanya ibiyobyabwenge, igitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 kibera mu ihema rya Camp Kigali.

Min.Rosemary yavuze ko amafaranga atangwa ku bajyanwa Iwawa ari menshi biturutse ku kuba ababyeyi, Leta ndetse n’amatorero birengagiza inshingano zabo mu gukumira ibiyobyabwenge.

Yagize ati “…Iyo tuza kuba dukora twese inshingano zacu, ari ababyeyi ari Leta, ari Itorero aya mafaranga menshi cyane arenga miliyari arenga zingahe, twari kuba tuyubakisha amashuri, twari kuba tuyasanisha ibitaro, twari kuba twubaka ibikorwaremezo hirya no hino kuko ibindi bimeze neza,”  

Min.Rosemary Mbabazi asanga kwirengagiza inshingano kwa benshi byaratumye benshi bishobora mu biyobyabwenge.

Yavuze ko abajyanwa Iwawa bahabwa amahugurwa, bakigishwa imirimo itandukanye izabagirira akamaro mu buzima busanzwe. Avuga ko Leta ishora iby’ingenzi mu bana bayo igamije kuzamura no kubungabunga imibereho yabo.  

Ngo benshi mu banyura Iwawa bavuga ko batifuza y’uko abana babo banyura mu nzira nk’iyo banyuzemo.  Avuga ko abana bose bishobora mu biyobyabwenge ari ub’umugisha kandi ko benshi muri bo ari abahanga. Ati“…Bariya bana bose bangirika bakanywa ibiyobyabwenge ni abana b’umugisha. Ni abana b’umugisha bafite ibintu byinshi cyane ni n’abahanga,”  

Korali Ambassadors of Christ irateganya no kujya kurwanya ibiyobyabwenge Iwawa, Min.Mbabazi yababwiye ko bazabashyigikira muri uru rugendo bazakorerayo.  Yanavuze kandi ko asanzwe ari umukunzi wabo kandi ko akurikirana ibihangano byabo umunsi ku wundi. Ngo hejuru yo kuba baririmba neza bafite n’ubutumwa bw’ivugabutumwa bucengera mu mitima ya benshi.

Yavuze ko amashuri Korali Ambassadors of Christ yagezemo irwanya ibiyobyabwenge, hari benshi bumva ko ho nta biyobyabwenge bibarizwa yo, ariko ngo ingendo bahakoreye zerekanye ko na ho biriyo.  

Yakomeje avuga ko inzego zitandukanye zahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge nyuma y’ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu nama y’Igihugu y’Umushyigikirano asaba inzego bireba gukurikirana iki kibazo.

Min.Mbabazi yunze murya Commission Bruce Munyambo avuga ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha bikorwa. Ati “…Twashyize imbaraga dutangira guhangana na byo, ibyinjira, ibikwirakwiza, ababinywa bagafatwa twagiye tubona na byabyaha bigabanuka..” 

Korali Ambassadors of Christ imaze igihe mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Ni igikorwa yakoreye mu bigo by’amashuri na Kaminuza, bavuga ko ubutumwa batanze bwagiye butunga umusaruro ku bo babusanganishije.

Muri 2016 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 35 rwanyoye ibiyobyabwenge inshuro imwe cyangwa nyinshi.

Commission Bruce avuga ko ibiyobyabwenge ari imbarutso y'ibindi byaha byugarije sosiyete Nyarwanda.

Korali Ambassadors of Christ yamuritse alubumu ya 16.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutuyimana Lydia 5 years ago
    Muri iki gitaramo ba nyampinga baririmba muri iyo choral bari bambaye neza ,bari bikwije ni byoza rwose biduhesheje ishema .
  • Mutuyimana Lydia 5 years ago
    Birakwiye ko twese duhagurukira ikibazo cy'ibiyobyabwenge tukagihashya ,twite ku bana bakiri bato kuko urubyiruko rujya mu biyobyabwenge abenshi bagaragaza ko babiterwa no kubura urukundo rwa kibyeyi ,kandi natwe twihereho nta muntu wanga urukundo .Dukunde urubyiruko turube hafi tubarinde ibiyobyabwenge . Duhangayikishwe no kumenya ibyo bahugiyemo .





Inyarwanda BACKGROUND