RFL
Kigali

Rubavu: Shiloh Worship Team ya AEBR Mahoko yakoze igiterane 'Shiloh Shima Imana' yatumiyemo Patient Bizimana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2018 16:25
0


Kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018, mu karere ka Rubavu ku itorero rya AEBR Mahoko habereye igiterane cyateguwe na Shiloh Worship Team. Muri iki giterane Patient Bizimana yahembuye imitima y'abakitabiriye abasaba gushimangira urukundo bakunda Yesu Kristo mu mitima yabo.



Muri iki giterane cyitabiriwe n'abatari bake baturutse mu mpande zitandukanye zikikije umurenge wa Nyakiliba ho mu karere ka Rubavu aho iri torero rya AEBR Mahoko riherereye hatangiwe ubutumwa bukangurira abakristo kugarukira yesu ariko by'umwihariko hanazirikanywe ibikorwa bya Shiloh Worship Team yanateguye iki giterane.

Patient Bizimana

Patient Bizimana yaririmbye muri iki giterane

Igiterane Shiloh Shima Imana cyatangijwe na Legend Live Band isusurutsa abantu mu ndirimbo baririmbaga muburyo bwa live.Shiloh worship Team yateguye iki giterane niyo yakurikiye ho ibicishije mundirimbo zayo itanga ubutumwa bwiza bwashyize abantu mu mwanya wo kwegerana n'Imana ku buryo byatumye buri wese ahaguruka afatanya na bo. 'Menye neza' ni imwe mu ndirimbo za Patient Bizimana zafashije abakristo bose byanagaragajwe n'ubwuzu bwabateye kumufasha kuyiririmba kimwe n'izindi ndirimbo uyu muhanzi yaririmbiye muri iki giterane.

Pastor Rev Samaki Isaac niwe watambukije ijambo ry'Imana ashimangira imbaraga zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse yibutsa abaririmbyiko bafite akazi gakomeye ko gukora umurimo wo kuramya bafasha buri wese kujya mu mwuka wo guhinduka ikiremwa gishya abikuye mu bihangano.

Shiloh Worship Team niyo yateguye igiterane Shiloh Shimimana cyabaye kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza kurusengero rwa AEBR Mahoko.Muri iki giterane Shiroh Worship Team yashimiraga Imana mugihe imaze ishinzwe mubyo yabakoreye ndetse n'ibyo izabakorera mubihe birimbere.

Sholoh Worship TeamShiloh Worship Team

Korali Ibyiringiro ya AEBR Mahoko yaririmbye muri iki giterane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND