RFL
Kigali

FRANCE: Yvan Buravan yaririmbye mu birori bitegurwa na Sonia Rolland ahurirayo na Miss France 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/12/2018 15:35
0


Muri iyi minsi umuhanzi Yvan Buravan ari kubarizwa mu gihugu cy'u Bufaransa aho yagiye mu karuhuko ariko nanone hakaba hari n'imishinga ijyanye na muzika arimo. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018 Buravan yaraye ataramiye abitabiriye ibirori bitegurwa na Sonia Rolland byo gukusanya inkunga afashisha abatishoboye muri Afurika.



Sonia Rolland wamamaye ubwo yabaga Miss France 2000 ibi birori abitegura buri mwaka mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abana n'abababaye bo muri Afurika by'umwihariko mu Rwanda nk'igihugu cye cy'amavuko abinyujije mu mushinga we yise 'Maisha Africa'. Hano atumira abantu banyuranye bakamuha imfashanyo ndetse n'abantu b'ibyamamare kugira ngo bafatanye gusangira.

Muri uyu mugoroba wo gusangira mu gice cy'imyidagaduro umwe mu bagombaga gususurutsa abantu ni Yvan Buravan umusore w'umunyarwanda uherutse kwegukana igihembo cya Prix Decouvertes gitegurwa na radiyo ikomeye mu Bufaransa yitwa RFI, uyu ndetse akaba aherutse no kumurika Album ye ya mbere 'The Love Lab' mu gitaramo gikomeye cyabereye mu mujyi wa Kigali.

Yvan Buravan yataramiye abari aho barimo na Nyampinga w'Ubufaransa mu mwaka wa 2019 uherutse gutorwa wari waherekejwe n'ibisonga bye kimwe nabandi banyuranye bagera ku ijana na mirongo itanu bari batumiwe muri iki gitaramo cyane ko abakitabira bose baba ari abatumiwe gusa.

Buravan
Yvan Buravan yacurangiye abitabiriye ibi birori

Yvan Buravan

Yvan Buravan

Yvan Buravan

Yvan Buravan yahahuriye na Miss France 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND