Ibintu byose ucamo ukiri umwana uzabana n’ingaruka zabyo ibihe byose, uwabayeho atotezwa akura ari umurakare, Intonganya za buri gihe zangiza ubumuntu no mu gihe kizaza, bityo niba warabayeho mu ntonganya mu bwana bwawe uzajya wisangana imico nk’iyi buri gihe:
Iyo tuvuze ihotorwa buri gihe umuntu yumva ibikorwa cyangwa hari amoko
menshi y’ihohoterwa, Guhozwa kuntekeke naryo n’ihohoterwa rigoye kubana naryo
ndetse kubantu benshi rigira ingaruka kumibereho yabo yose, ndetse
ubushakashatsi bugaragaza ko guhozwa kunkeke bigira ingaruka mbi kurenza
ihohoterwa rikorewe ku mubiri,kuko nabyo bitera uburwayi buhoraho ndetse
n’indwara y'agahinda gakabije, ububabare budakira, Guhora wishinja, Kubura
ibitotsi no gusaza imburagihe.
Ibindi bimuranga:
1.Ntagira kwihanga: Intonganya ntoya zose zimubaye we ahita atangira
intambara.
2. Ntagirwa inama kuko kava mu bwana abantu ntakiza bamubonagamo.
3.Ntacyo yitaho kugira ngo yirengere: Niyo byaba kwibabaza cyangwa
kubabaza abandi arabikora kugira ngo yirengere.
4.Ahora atekereza ko
n’ubundi ibyo akora byose bipfuye atitaye ku cyo abantu bamubwira.
5.Ahora yisobanura
buri gihe agize icyo akora kuko ahora yishinja muri byose
6. Aho yigunze akumva
ko iwe ariho hantu batekanye gusa
7. Nta muntu n'umwe
yizera ndetse ni bacye yemera ko bamenya ubuzima bwe.
8.Ntanyurwa kuko ahora
yumva ko ibyo ahisemo byose ari bibi, binatera benshi kudashaka (kuba ababyeyi)
9. Yiyitaho wenyine,
kuko aho yumva ko icyo yakora cyose ntawakitaho ndetse ntagira n’urahande rw’undi
abogamiraho.
10. Ahora yitangira,
ari akazuyaze nk’uburyo bwo kwirinda.
11.Ntiyemera uwo
ari wese wamuzana mu rukundo kuko atakwizera ko utazamugora.
12.Ahora yiyegereza
uwo abona ko afite ubushobozi runaka wamurengera.
13. Ahora yumva
yasobanura akantu kose n’iyo kaba gato mu byo akora byose,niyo cyaba ikibi
arakivuga.
14. Ni nyamwigendaho
kuko yumva ko ubufasha byose yasaba, nawe yasabwa kwishyura, bityo nta nshuti
yizera.
15.Ni paranoïaque nta
kwizera ndetse na kurukuru agira,bituma abaho nkaho nta muryango agira.
16. Ahora afite ubwoba
17. Ahora ahisha
ingeso ze cyane imbi ku bantu bose.
18. Icyo yakora cyose
cyiza ntashobora kwemera ko hari icyo amaze ndetse intambwe nziza yose yatera
ntabura gukomeza kwibwira ko ntacyo amaze.
19. Biragora rwose
kumwemeza ko hari umuntu umukunda ndetse umwitaho.
20. Ntashobora kwisobanura kubera kuvuga amagambo macye ndetse no gutinya, akenera umwunganira buri gihe.
Inkuru ya Liliane Kaliza
TANGA IGITECYEREZO