RFL
Kigali

Paul Okoye [Rudeboy] yahanutse ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye muri Amerika-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2018 12:45
0


Paul Okoye wabaye igihe kinini mu itsinda rya P-Square ryageze ku iherezo mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018 yahanutse ku rubyiniro mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania nawe ahanutse ku rubyiniro.



Uyu munya-Nigeria wahoze muri P Square n’impanga ye Peter, yahanutse ku rubyiniro ubwo yari imbere y’abitabiriye igitaramo cye yakoreye ahitwa Suriname muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Amashusho yafashwe agaragaza Rudeboy atera indirimbo ye akabanza kubyina ho gato, indirimbo akayitangirana umuriri asimbuka ku rubyiniro, yitera hejuru ku gice cyegera abafana agahita ahanuka, bigaragara ko ibikoze urubyiniro bitari bifashe neza.

Paul Okoye yahanutse ku rubyiniro.

Si ubwa mbere Paul Okoye ahanutse ku rubyiniro kuko ubwo yari akiri kumwe n’impanga ye nabwo muri 2004 yahanutse ku rubyiniro imbere y’abafana mu gitaramo bakoreye ‘The Beat Fm’.  Paul Okoye aherutse mu Rwanda mu birori bikomeye yaririmbyemo byo guhemba abakinnyi ba filimi bitwaye neza muri Afurika.

Naseeb Abduly [Diamond] wo muri Tanzania nawe aherutse guhanuka ku rubyiniro ari kumwe na Rayvanny mu gihugu cya Kenya mu gitaramo bakoreye ahitwa Sumbawanga. 

">REBA HANO UKO PAUL OKOYE YAHANUTSE KU RUBYINIRO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND