RFL
Kigali

Miss Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda n'abo bahanganye bageze muri Nigeria guhatanira ikamba rya Miss Africa -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/12/2018 12:10
3


Umukobwa witwa Irebe Natacha Ursule ufite ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ni we uhagarariye u Rwanda mu bakobwa 21 bahataniye ikamba mu irushanwa ry’ubwiza ryitwa Miss Africa Calabar 2018. Kuri ubu abakobwa bose uko ari 21 bamaze kugera muri Nigeria ahari kubera irushanwa ndetse n'ibikorwa byaratangiye.



Irushanwa rya Miss Africa riri guhuriza hamwe abakobwa b’ubwiza mu mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River mu gihugu cya Nigeria. ikamba rizatangwa ku wa 27 Ukuboza 2018. Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa riri kuba, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Africanism”. Ibirori byo gutoranya umukobwa uzambikwa ikamba bizabera muri Calabar International Convention Center.

Irebe Natacha Ursule uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar yarangije amasomo ye muri Riviera High School, aho yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi. Yagize amanota ya mbere muri buri somo ryose yakozemo ikizamini kuri ubu akaba yiga muri Cyprus. Muri 2015 yiga muri Fawe Girls School yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite uburanga muri iri shuri, nyuma y’iminsi mike yegukana irindi kamba rya Miss High School nk'umukobwa wahize abandi bose mu buranga mu bigaga mu mashuri yisumbuye icyo gihe. kuri ubu akaba yitabiriye afite ikamba ry'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2018.

Umukobwa uzegukana ikamba azahembwa amadorali 50,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV. Umwaka ushize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona Naringwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Ni mu gihe ikamba ryegukanwe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi.


Miss Calbar
Abakobwa 21 bahatanye mu irushanwa rya Miss Africa

Miss africa
Miss Africa
Miss Irebe Natacha Ursule ari mubahatanira iri kamba





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bugijax 5 years ago
    Hhhhh ndabona ari icyucyi peuh azatwar igikombe kweri Gux nibagera aha bikini ntibazamubuze
  • ingabire melisa5 years ago
    Inyarwanda mugumye muduhe amafoto turebe uko bizarangira
  • ingabire melisa5 years ago
    Ndabarahiye,Miss IREBE ararikwiye pe,twari kumwe muri Miss High School ni umukobwa wi cyerekezo,umuhanga,wifitiye icyizere mbese byose ni sawa.Turamwifuriza kuzazana ririya Kamba mu Rwnda.





Inyarwanda BACKGROUND