Umukobwa witwa Irebe Natacha Ursule ufite ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ni we uhagarariye u Rwanda mu bakobwa 21 bahataniye ikamba mu irushanwa ry’ubwiza ryitwa Miss Africa Calabar 2018. Kuri ubu abakobwa bose uko ari 21 bamaze kugera muri Nigeria ahari kubera irushanwa ndetse n'ibikorwa byaratangiye.
Irushanwa rya Miss Africa riri
guhuriza hamwe abakobwa b’ubwiza mu mujyi wa Calabar muri Leta ya Cross River
mu gihugu cya Nigeria. ikamba rizatangwa ku wa 27 Ukuboza 2018. Ni ku nshuro ya
Gatatu iri rushanwa riri kuba, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti
‘Africanism”. Ibirori byo gutoranya umukobwa uzambikwa ikamba bizabera muri
Calabar International Convention Center.
Irebe Natacha Ursule
uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar yarangije amasomo ye muri Riviera
High School, aho yize amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi. Yagize amanota ya
mbere muri buri somo ryose yakozemo ikizamini kuri ubu akaba yiga muri Cyprus.
Muri 2015 yiga muri Fawe Girls School yegukanye ikamba ry’umukobwa ufite
uburanga muri iri shuri, nyuma y’iminsi mike yegukana irindi kamba rya Miss
High School nk'umukobwa wahize abandi bose mu buranga mu bigaga mu mashuri
yisumbuye icyo gihe. kuri ubu akaba yitabiriye afite ikamba ry'igisonga
cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2018.
Umukobwa uzegukana ikamba
azahembwa amadorali 50,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV. Umwaka ushize
u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona Naringwa wabaye igisonga cya mbere cya
Miss Africa Calabar 2017. Ni mu gihe ikamba ryegukanwe n’umukobwa ukomoka muri
Bostwana witwa Base Balopi.
Abakobwa 21 bahatanye mu irushanwa rya Miss Africa
TANGA IGITECYEREZO