RFL
Kigali

U Burusiya: Perezida Putin yasabye ko hajya hagenzurwa uburyo umuziki wa Rap ukinwa

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/12/2018 11:33
0


Perezida Vladmir w'u Burusiya yasabye ko hakorwa igenzura rikomeye mu gukina imiziki yo mu njyana ya Rap mu bitangazamakuru.



Perezida w'u Burusiya yasabye Minisiteri ifite mu nshingano umuco gukurikirana ibitaramo bikorwa n'abakora injyana ya Rap ndetse n'abaririmbyi bakora iyi njyana bagakurikiranirwa hafi. Perezida Putin yemeje ko amananiza yashyizweho n'inzego  za leta kugira ngo uyu muziki w'injyana wa Rap ihagarare ntacyo yagezeho

Perezida Putin atangaje ibi nyuma y'aho umuririmbyi w'umurusiya uzwi ku izina rya Husky atawe muri yombi ndetse akanahagarikirwa ibitaramo bye ashinjwa kuba intagondwa igumura urubyiruko. Usibye uyu muhanzi abandi bahanzi baririmba mu njyana ya Rap mu Burusiya bashinjwa kugumura urubyiruko no kurushora mu busambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Perezida Putin yavuze ko guhagarika umuziki wa Rap bigoranye ndetse ari ikibazo gikomeye kigomba kwitonderwa. Kuri perezida Putin ngo n'imvugo y'abakora umuziki wa Rap ngo ari mbi kandi yangiza ururimi rw'ikirusiya muri rusange. 

Yagize ati"Rap muri iki gihe ishingiye ku nkingi eshatu - ubusambanyi, ibiyobyabwenge hamwe no kwigomeka ,ntewe amakenga n'uburyo urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge ,ibi bituma igihugu gisenyuka buhoro buhoro".

Ubusanzwe leta y'u Burusiya isanzwe idafitaniye imibanire myiza n'abaririmbyi muri rusange.Mu gihe cy'ingoma ya leta zunze ubumwe z'abasoviyete umuziki wo mu njyana na Pop na Rock barahezwaaga mu bihugu byari bigize iki gihugu ndetse n'abarusiya bagerageza kuwigana barafatwaga bagafungwa.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND