Perezida Vladmir w'u Burusiya yasabye ko hakorwa igenzura rikomeye mu gukina imiziki yo mu njyana ya Rap mu bitangazamakuru.
Perezida w'u Burusiya
yasabye Minisiteri ifite mu nshingano umuco gukurikirana ibitaramo
bikorwa n'abakora injyana ya Rap ndetse n'abaririmbyi bakora iyi njyana
bagakurikiranirwa hafi. Perezida Putin yemeje ko amananiza yashyizweho
n'inzego za leta kugira ngo uyu muziki w'injyana
wa Rap ihagarare ntacyo yagezeho
Perezida Putin atangaje
ibi nyuma y'aho umuririmbyi w'umurusiya uzwi ku izina rya Husky atawe muri
yombi ndetse akanahagarikirwa ibitaramo bye ashinjwa kuba intagondwa igumura
urubyiruko. Usibye uyu muhanzi abandi bahanzi baririmba mu njyana ya Rap mu Burusiya
bashinjwa kugumura urubyiruko no kurushora mu busambanyi no gukoresha
ibiyobyabwenge.
Perezida Putin yavuze ko guhagarika umuziki wa Rap bigoranye ndetse ari ikibazo gikomeye kigomba kwitonderwa. Kuri perezida Putin ngo n'imvugo y'abakora umuziki wa Rap ngo ari mbi kandi yangiza ururimi rw'ikirusiya muri rusange.
Yagize ati"Rap muri
iki gihe ishingiye ku nkingi eshatu -
ubusambanyi, ibiyobyabwenge hamwe no kwigomeka ,ntewe amakenga n'uburyo
urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge ,ibi bituma igihugu gisenyuka
buhoro buhoro".
Ubusanzwe leta y'u Burusiya isanzwe idafitaniye imibanire myiza n'abaririmbyi muri rusange.Mu gihe cy'ingoma ya leta zunze ubumwe z'abasoviyete umuziki wo mu njyana na Pop na Rock barahezwaaga mu bihugu byari bigize iki gihugu ndetse n'abarusiya bagerageza kuwigana barafatwaga bagafungwa.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO