RFL
Kigali

Korali Ambassadors of Christ yagaruriye icyizere cy’ubuzima Fulgence wagendaga apfukamye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2018 11:40
0


Fulgence umugabo wagendaga apfukamye yifashishije kamambiri yahawe akagare ko kugenderamo na Korali Ambassadors of Christ ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi. Ibi byabereye mu gitaramo cyururukije imitima ya benshi bamurikiyemo alubumu ya 16 mu gitaramo cyahujwe no kurwanya ibiyobyabwenge.



Tariki 16 Ukuboza 2018 Korali Ambassadors of Christ iri ku gasongero k’abakora ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadivintisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yamuritse umuzingo(alubumu) wa 16 w’indirimbo zahawe ubusobanuro bw’abafite ubumuga bwo kutumva. Hasohotseho indirimbo 11 z’amajwi n’amashusho yanogeye benshi.  

Ni mu gitaramo cyiswe “Dufatane Urunana Music Festival” cyahujwe no kurwanya ibiyobyabwenge, intego bambukanye no muri 2019 nk’uko babitangarije mu gitaramo bakoze. Iki gitaramo cyabereye ahazwi nka Camp Kigali, cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abayobora amatorera atandukanye ndetse n’abakirisitu biziritse ku butumwa iyi Korali y’abaririmbyi barenga 49 imaze igihe yogoza.   

Fulgence wahawe akagare ko kugenderamo

Moses Kayijuja uri mu bateguye iki gitaramo cyahuruje imbaga, yavuze ko mu mezi macye ashize yahuye n’icyigeragezo cyatumye yibaza impamvu Imana yemera ko anyagirwa. Ngo ndetse yateze moto anyarukiye ahantu hadashize n’iminota ibiri aranyagirwa.

Yakomeje avuga ko mu nshuro zigera kuri ebyiri yahuye na  Fulgence wavukanye ubumuga byatumye yibaza impamvu we ahora aseka. Avuga ko inseko ya Fulgence, yatumye nawe yumva ko adakwiye guhangayikishwa n’ibitagenda neza mu buzima bwe.  

Mu byo yaganiriye na Fulgence harimo no kumushakira akagare ko kugenderamo, kabonetse gatanzwe n’umuterankunga ADRA Rwanda wabanye na Ambassadors of Chrits mu rugendo rw’iyogezabutumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge bakoreye mu mashuri Makuru na Kaminuza ndetse no muri Gereza.

Mu buhamya bwe, Fulgence yavuze ko ubuzima yanyuzemo bwo kuvukana ubumuga, akaba umugabo byamukomeje umutima bituma n’ubu akomeza gushima Imana. Yavuze ko ashima bikomeye Perezida Paul Kagame wavuze ko abafite ubumuga na bo bakwiye gufashwa kuko n’abo ari abantu nk’abandi.  

Yagize ati “ Ndeba uburyo navutsemo…Nkareba uburyo maze kuba umugabo bikantangaza cyane. Nibaza ikintu naba naratanze kugira ngo mbe ngeze aha ngaha, mbwira Imana ngo ushimwe. Ndashimira ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame we wabashije kuvuga ati tujye hanze, twegerane n’abandi natwe tube abantu kimwe n’abandi,”

“Ubu aho ngeze aha ngaha ndi umubyeyi w’abana babiri..Ubu nanjye ndumva ntezerewe cyane,” 

Fulgence asanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Korali Ambassadors of Christ ndetse yanakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Wimusuzugura’. Yatangarije INYARWANDA, ko yishimiye bikomeye abamufashije kubona akagare kuko yagendaga apfukamye. Ati “Ndabashimira ko bampaye akagare, ndumva bigiye kunyongera byinshi kuko nagenda mpfukamye. Ariko ubu ng’ubu nzajya nifashisha kano kagare.

Yavuze hashize igihe aziranyi na Moses wa Ambassadors of Christ ari nawe washakishije ubufasha. Avuga ko mu buzima bwe akunze kurangwa n’ibyishimo, ngo ntajya yifuza kurakara mu buzima bwe. Kwishima kwe,  abikora ngo agamije kugira ngo adahugira ku bitekerezo by’ubuzima bw’ubumuga yavukanye.  

Fulgence abana n’umugore we Nishimwe Marthe ku Gisozi y’Umujyi wa Kigali [we nta bumuga afite] ndetse n’abana be babiri, umwe afite imyaka itandatu y’amavuko undi ari hafi kuzuza imyaka ibiri y’amavuko.

AMAFOTO:

Igitaramo cyiswe "Dufatane urunana Music Festival".

Umuyobozi muri ADRA Rwanda ni we washyikirije akagare Fulgence wavukanye ubumuga.

Sarah, inkingi ya mwamba muri Korali Ambassadors of Christ.

Moses Kayijuka wahoraga yibaza impamvu Fulgence ahora yishimye.

Yishimiye guhabwa akagare ko kugenderamo. Ni myuka y'imyaka myinshi agenda apfukamye.


Manzi wa Ambassadors of Christ Choir na Fulgence wahawe akagare.


AMAFOTO: MJERE PICTURES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND