RFL
Kigali

Abana b’Abashumba mu matorero yose ya Gikristo bateguriwe igiterane giteye amatsiko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2018 10:48
0


Mu muryango mugari w’Agakiza harategurwa igiterane kidasanzwe kizitabirwa by’umwihariko n’abana bavuka mu ngo z’Abakozi b’Imana « Abapasitori ; Abarevera ; Ababishop na ba Apotre » hatitawe ku itorero (idini) iryo ari ryo ryose. Kizaba kuwa 23 Ukwakira 2018, kuri SOLACE Ministries Kacyiru kuva isaa Munani z’amanywa (14h00).



Iri tsinda ririmo gutegura iki giterane, abenshi barizi ku izina «Agakiza Family», ni abakunzi b’urubuga rw’Ivugabutumwa www.agakiza.org bari hirya no hino k'Umubumbe w’Isi, bakaba ari n'Abakunzi b'Ikiganiro "Ubutumwa Bukiza". Ivugabutumwa rikorwa hifashishijwe urubuga rwa interineti www.agakiza.org n’izindi mbuga nkoranyambaga kimwe n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye aho bishoboka.

Abagize uyu muryango, bategura bakanatanga inyigisho z’ibyiciro bitandukanye haba mu biterane binini n’amahugurwa, byose bigamije kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi ku Ubuntu kugira ngo benshi bakizwe bizere Yesu babone Ubugingo, ndetse n’abakijijwe barusheho gukomera no gusubizwamo imbaraga,  kandi babeho mu buzima bw’Abana b’Imana busendereye amahoro n’ibyishimo.

Pastor Desire

Pastor Desire Habyarimana umuyobozi wa Agakiza.org

Pastor Desire Habyarima akaba ari nawe washinze urubuga rwa Gikristo www.agakiza.org aganira n'Itangazamakuru, yasobanuye byinshi ku mpamvu z'iki giterane ndetse anatangaza icyo bizaba bisaba kugira ngo umuntu azinjire mu iki giterane giteye amatsiko. Yadusubije agira ati; "Tumaze igihe dufasha Itsinda ry'Abana bakomoka mu miryango y'Abakozi b'Imana batandukanye mu nyito twise Agakiza New Seed. 

Yakomeje agira ati; "Tubafasha gukira ibikomere bahura cyangwa bahuye nabyo mu miryango yabo, mu matorero basengeramo ndetse no mu buzima busanzwe. Buri Kwezi turahura; tugasengana tukanaganira ku bibazo bahura nabyo, hagamijwe kugirango bisobanukirwe banakoreshe Impano Imana yabahaye mu buryo bwubaka Ubwami bw'Imana."

"Iki giterane kizitabirwa n'Abakozi b'Imana batandukanye barimo: Pasitori SENGA Emmanuel ari nawe mwigisha muri iki giterane, abarimbyi nka; Alexis Dusabe, Papi Claver na Gisele Precious" Iki giterane kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: N'iyihe mizi isharira iri mu buzima bwacu? Abaheburayo 12:15. "Iki giterane kizitabirwa n'abana kuva ku myaka 12 kugeza ku yindi myaka yose y'ubukure." Twabibutsa ko kwinjira muri iki giterane ari ubuntu ku bantu benshi. 

Agakiza Family

Igiterane cyateguwe n'umuryango witwa Agakiza Family






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND