RFL
Kigali

Ishimwe rya Tom Close watanzweho urugero na Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2018 9:51
1


Umunyamuziki Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close mu ruhando rw’abahanzi Nyarwanda, yatangaje ko yashimishijwe bikomeye no kuba Madamu Jeannette Kagame yaramutanzeho urugero rw’umuntu wakuriye impano ze ntibimuze no gukora indi mirimo yisunze ubumenyi yasaruye.



Tom Close uri mu bitabiriye isozwa ry’icyiciro cya mbere cy’irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi, yatangarije INYARWANDA, ko yishimiye bikomeye kuba Madamu Jeannette Kagame yaramufatiyeho urugero, amugaragaza nk’intangarugero yahuje impano no kwiyungura ubundi bumenyi. Ati “…Nari mpari [Mu isozwa ry’icyiciro cya mbere ArtRwanda-Ubuhanzi]. Byaranshimije. Gusa bituma ndushaho kubona ko ubuzima tuba tubayeho, abantu bose babureba ko tuba dukwiriye gukomeza kubaho turi intangarugero,”

Yakomeje avuga ko mu basoje icyiciro cya mbere cy’irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi yababonyeho ‘impano zidasanzwe kandi kubw’amahirwe dufite igihugu ubona kiri mu guteza imbere ibintu by’impano. Nabonye ko ejo hazaza ari ahabo. Gusa nyine ikibura ni ugukoresha impano neza mu buryo bufitiye igihugu akamaro. Ariko na none mu buryo bwubahisha ababikora.’

Tom Close ni umuhanzi, umuganga, umwanditsi w'ibitabo ubijyanisha n'inshingano z'urugo.

Tom Close yavuze ko kuba yarabashije guhuza neza impano y’ubuganga, umuziki, kwandika ibitabo n’ibindi byinshi akora, yabishobojwe n’Imana kuko ngo nta muntu yari afite wo kumugira inama y’ibyo agomba gukora.

Ati “Navuga ko ari Imana yabimfashijemo. Kuko nta muntu nari mfite wo kumbwira icyo ngomba gukora. Ariko icyo nabashije kubona n’uko umuntu udafite ‘discipline’ n’iyo yaba afite impano ishobora kumupfira ubusa…Ni ukuvuga hejuru yo kugira impano hari ibintu byinshi umuntu aba asabwa. N’abandi bantu barabivuze cyane by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugira ngo umuntu atungwe n’impano bisaba ko hari urugero rwa ‘discipline’ runaka aba afite,’

Yungamo ati “Icyo ng’icyo ni cyo nanjye nabonye. Iyo ubaye umuhanzi bigusaba gukoresha imbaraga zikubye hafi kabiri izo abandi bakoresha mu buzima bwabo busanzwe.

Mu kwitwararika, kugerageza kubaho ubuzima butanga urugero...Kubera y’uko twavukiye mu gihugu cyirimo abantu badafite imyumvire myiza, batumva neza nyine iby’ubuhanzi babifata nk’ibintu biri aho. Nyine iyo ukoze agakosa gato uhita utukisha ibintu by’ubuhanzi muri rusange,”

Uyu muhanzi yagiriye inama abahanzi bahatanye mu irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi ko niba bashaka gutungwa n’impano zabo basabwa ‘kugira icyigero runaka cya ‘discipline’ iherekejwe n’imyifatire mu bandi’. 

Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 nibwo Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ihuriro ry’abahanzi n’ibirori byo gusoza icyiciro cya mbere cy’irushanwa Art Rwanda- Ubuhanzi ryatangijwe muri Nzeri 2018.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje Tom Close nk’intangarugero mu bandi bahanzi kuko yabashije gukurikira impano ze ariko ntibimuze no gukora indi mirimo isanzwe. Yavuze ko kwiga no kwiyungura ubumenyi bitagira iherezo mu buzima bwa muntu bityo ko no ku muhanzi byakabaye bigenda uko.  

Ati “Bana bacu rero, kwiga no kwiyungura ubumenyi ntibigira iherezo, niba uri umukinnyi mwiza w’ikinamico, ntibikubuza kwiga ibindi ukeneye kugira ngo ube umuhanzi wuzuye koko, ushobora gufatirwaho urugero n’abato. Mwumvise abatuganirije barimo ‘Dr Tom Close’; wubatse kandi neza, wize ubuganga, ariko ntibyamubuza no gukurikirana izindi mpano afite"

Kuri Tom Close, yagize  ati: "Ubumenyi yakuye mu ishuri bumufasha gutekereza byagutse, none ubu ibyo akora bimufitiye akamaro we n’umuryango we, ariko natwe twese tubibonamo inyungu; ari abo aha akazi, ari abazasoma ibitabo yanditse, ndetse n’abazabicuruza." 

Muri muzika, Tom Close aherutse gushyira hanze indirimbo nshya ‘Ni wowe ndeba’, ubutumwa bw’iyi ndirimbo mu mashusho yayo bwakinywe n’umukobwa wahatanye muri Miss Universe. Imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi mirongo itanu mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ihuriro ry'abahanzi n'ibirori byo gusoza ry'icyiciro cya mbere cy'irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi.

">REBA HANO 'NI WOWE NDEBA' YA TOM CLOSE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habiyambere4 years ago
    discipline is a key of success





Inyarwanda BACKGROUND