RFL
Kigali

Inkumi y'uburanga cyangwa iy'ubwenge ? Ibitekerezo by'abanyamakuru ku mukobwa ukwiye ikamba rya Miss Rwanda -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/12/2018 9:34
0


Muri iyi minsi mu Rwanda kimwe mu biri kuvugisha abantu cyane mu gisata cy'imyidagaduro ni irushanwa rya Miss Rwanda 2019, Icyakora impaka zo zabaye nyinshi aho bamwe bashyigikiye ko Nyampinga wagahagarariye u Rwanda ari Nyampinga ufite uburanga icyakora hakaba abandi bahamya ko ubundi ikamba ryagahawe umukobwa ufite ubwenge.



Aha niho umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegereye bamwe mu banyamakuru bari gukurikiranira hafi iri rushanwa maze tugirana ikiganiro kirambuye kuri iyi ngingo ndetse n'izindi zatuma irushanwa rirushaho kuba ryiza kurusha uko ryahoze. Aha twaganirije abanyamakuru banyuranye yaba abandika abo ku ma televiziyo ndetse nabakorera ama radiyo anyuranye hano imbere mu Rwanda.

Aba banyamakuru urebye hafi ya bose bahamya ko mu gutora Nyampinga batakarebye ku buranga bw'inyuma ahubwo hakarebwe ibijyanye n'ubumenyi umukobwa afite, ibi bikaba bimwe mu byajya bifasha abakobwa iyo barenze u Rwanda bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga, kimwe n'ubwenge bwo gushyira mu mishinga imihigo baba bahigiye abanyarwanda iyo biyamamaza.

Miss Rwanda

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 riri gukurikirwanwa n'ibitangazamakuru byinshi by'imbere mu gihugu

Kuri ubu abategura Miss Rwanda bamaze kuzenguruka intara y'Amajyaruguru n'Uburengerazuba bashaka abakobwa bazazihagararira mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, aha hakaba hatahiwe intara y'Amajyepfo, Iburasirazuba ndetse n'umujyi wa Kigali aho aha hose hashakwa abakobwa bujuje ibintu bitatu bisabwa Uburanga, Ubwenge ndetse n'Umuco.

Muri ibi bitatu abajya impaka bahamya ko Uburanga cyanga Ubwenge hari kimwe cyagahawe amanota menshi yo kureberaho ku buryo urugero hagatowe umukobwa w'uburanga kurusha abandi cyangwa ufite ubwenge bwinshi kurusha abandi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABANYAMAKURU BANYURANYEBARI MU BATARA INKURU ZA MISS RWANDA

<iframe width="853" height="480" src="https://www.youtube.com/embed/-oXn_rE1RAM" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND