RFL
Kigali

Korali Nyamasheke yamuritse alubumu ya mbere y’amashusho yise ‘Yezu Kristu ni umubyeyi’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2018 9:36
0


Korali Nyamasheke imaze imyaka 81 mu ivugabutumwa yamuritse alubumu ya mbere y’amashusho y’indirimbo yise ‘Yezu Kristu ni umubyeyi’, ni mu gitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018.



Muri iki gitaramo iyi Korali yagaragarijemo ibikorwa imaze gukora birimo alubum enye (4) z'amajwi n'iy'amashusho yamuritse ku Cyumweru. Amakorali 4 yafatanyije na Korali Nyamasheke muri iki gitaramo kumurika iyi alubumu arimo: Korali St Joseph y’i Hanika, Korali Abadatezuka y’i Tyazo, Korali Betaniya y’i Tyazo ndetse na Korali Bethlehem y’i Nyamasheke.

Abafashe umwanya w'ijambo bose bashimye iki gikorwa cya Korali Nyamasheke ndetse bashishikariza andi makorali yose gusakaza ubutumwa bwiza bwo mu ndirimbo hose binyujijwe  mu gukora indirimbo.

Korali Nyamasheke yamuritse alubumu y'amashusho mu gitaramo cya Missa.

Mu gihe imaze ivutse iyi korali yaranzwe n’umubano mwiza n'andi makorali, aho muri 1965 Saulve Iyamuremye (umubyeyi wa Chorale Nyamasheke) afatanyije n'abandi bashinze Chorale de Kigali, baguye umubano bagera no muri Chorale Abadatezuka, Betaniya(Tyazo), Marie Reine, Urumuri rw'abemera [Ibarizwa muri Cathedral Cyangugu (Nyamasheke)],  Chorale ya Paroisse Mashyuza, St Joseph/Hanika n’izindi.  

Korali Nyamashake yakoze ingendo Nyobokamana igera i Kibeho n’ahandi; muri 2015 yakoranye igitaramo na Chorale de Kigali muri Centre St Paul. Muri 2016 yakoreye igitaramo i Cyangungu(Nyamasheke) kuri Chatedrale….Muri 201-2013 yizihije Yubule y’imyaka 75 yari imaze ivutse. Bakoze ibikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi, abagororwa, imiganda yo kubakira abatishoboye n’ibindi.

AMAFOTO:

Ni igitaramo cyakoranyije abakristu Gatolika.

Amakorali atandukanye yifatanyije na Korali Nyamasheke mu kumurika alubumu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND