RFL
Kigali

Abanyeshuri n’abandi bashyirihewo amahugurwa y’ubuntu azabakarishya mu bijyanye no kumurika imideli

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/12/2018 8:03
2


Abanyeshuri n’abandi bose babyifuza bateguriwe amahugurwa bazigishirizwamo ibijyanye no kumurika imideli mu gikorwa cyiswe ‘Modelling Holidays Experience Edition I’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda.



Ni igikorwa kigamije gufasha byihariye abanyeshuri bari mu biruhuko n’abandi bose babyifuza kumenya birushijeho ibijyanye no kumurika imideli (Modelling). Abazahugurwa ni abafite hagati y’imyaka 5 y’amavuko kugera ku myaka 25 y’amavuko.

Abazitabira aya mahugurwa yo kumenya kumurika imideli bazatozwa kumurika imideli mu ntambuko, kwifotoza ,bazatozwa kandi  ibijyanye n’umuco Nyarwanda, bazaganirizwa banatozwe n’abanyamideli batandukanye bafite ubumenyi kuri uru ruganda rw’imyidagaduro.

Kabano Franco avuga ko iki gikorwa bacyitezeho kuvumbura impano mu rubyiruko rwifuza kumurika imideli nk'umwuga.

Kabano Franco Umuyobozi w’Ihuriro ry’abamurika imideli mu Rwanda yatangarije INYARWANDA, ko ‘ intego y’iki gikorwa ni uguha amahirwe abifuza kumurika imideli, kurushaho kwegera abanyeshuri bari mu biruhuko kugira ngo bafashwe kuzamura impano aho kujya mu ngeso mbi’.

Yagize ati “Ni igikorwa kigamije kuzamura impano z’abana bari mu biruhuko. Ariko nanone impano zizaboneka muri bo zizafashwa kubona aho gukorera. ..Ubu ni uburyo bwiza ku bakenera abanyamideli kuza kureba abanyamideli bafite impano batari bazwi.’ Yavuze ko abazitabira aya mahugurwa bazigishwa ibijyanye n’ingeso nziza z’umunyamideli ndetse ngo bazanahuzwa n’abayobozi batandukanye bo muri Minispoc[Minisiteri y’Umuco na Siporo], Ralc [Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi] ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umuco bagahura ku bijyanye n’indangagaciro.

Aya mahugurwa azamara iminsi itandatu, ni igikorwa kizaba ngaruka mwaka. Yavuze ko kwitabira aya mahugurwa ari ubuntu ku bantu bose babyifuza. Ni igikorwa kiri kubera kuri Stade Amahoro cyateguwe ku bufatanye na Rwanda Fashion Models Union, Fashion Focus ndetse na Rwanda Cultural Fashion Show.

Kwiyandikisha byatangiye kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018. Amasomo yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukuboza 2018. Amasomo atangira saa yine za mugitondo agasozwa saa sita z’amanywa(10am-12Pm). Abakobwa basabwa kwitwaza inkweto, abahungu bagasabwa inkweto zoroshya intambuko.

Amasomo yatangiye kuri uyu wa mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    why limitation of age
  • Mc.matatajado5 years ago
    why limitation of age





Inyarwanda BACKGROUND