Albert Joel Mphande umutoza mukuru wa Police FC yahamagaye abakinnyi 18 azitabaza mu mukino w’umunsi wa cumi (10) wa shampiyona agomba gucakiranamo na Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC wahoze yungirije Seninga Innocent muri Police FC.
Mu bakinnyi
18 Albert Mphande yahamagaye urareba ugasanga harimo impinduka kuko Maniraguha
Hilary umunyezamu wa Interforce FC yajemo asimbura Bwanakweli Emmanuel ufite
ikibazo cy’imvune. Uwimbabazi Jean Paul yajemo asimbura Hakizimana Kevin bita
Pastole ugereranyije n’abakinnyi 18 bari biteguye umukino wa Etincelles FC.
Muri izi mpinduka kandi nibwo Songa Isaie yajemo asimbura Cyubahiro Janvier mu gihe Ndayisaba Hamidou yasimbuye Nzabanita David.
Nduwayo Danny Bariteze agomba kubanza mu izamu
Dore
abakinnyi 18 Albert Mphande azakoresha ahura na Sunrise FC:
Nduwayo Danny Bariteze (GK,1), Ishimwe Issa
Zappy 26, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Manzi Huberto Sinceres 16, Mitima
Isaac 23, Eric Ngendahimana (C,24), Iyabivuze Osée 22, Mushimiyimana Mohammed
10, Peter Otema 17, Bahame Alafat 6, Niyibizi Vedaste 4, Maniraguha Hilary
(GK,18), Mpozembizi Mohamed 21, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Ndayisaba
Hamidou 2, Uwimbabazi Jean Paul 7, Songa Isaie 9
Abakinnyi 11
ba Police FC bashobora kubanza mu kibuga:
Nduwayo
Danny Bariteze (GK,1), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12,
Manzi Huberto Sinceres 16, Mitima Isaac 23, Eric Ngendahimana (C,24), Iyabivuze
Osée 22, Mushimiyimana Mohammed 10, Peter Otema 17, Bahame Alafat 6 na Niyibizi
Vedaste 4.
Uburyo bwo guhagarara mu kibuga
TANGA IGITECYEREZO