RFL
Kigali

TOTAL CAFCC: Mukura Victory Sport yagarutse mu Rwanda ikuye inota muri Sudan

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/12/2018 18:55
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sport yageze mu Rwanda ikibutse muri Sudan aho yari yaragiye gusura ikipe ya El Obeid mu mukino wa mbere w’ijonjora rya kabiri ry’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018-2019, umukino banganyijemo 0-0.



Mu mukino ubanza wakinwe kuwa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, Mukura Victory Sport yabashije ku mugambi wa mbere wo kutinjizwa igitego hanze. Kuri ubu mukino bafitanye na El Hilal Obeid kuwa 22 Ukuboza 2018, barasabwa gutsinda ariko bakirinda ko babanzwa igitego muri uyu mukino kuko bajya basabwa ibitego byikubye kabiri ibyo baba babanjwe.

Iyi ngingo, Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura Victoey Sport yayigarutseho ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe avuga ko akazi gasigaye kagomba kubanzirizwa no kwirinda kwinjizwa igitego i Huye.

“Umukino wagenze neza kuko twavuye muri Sudani tudatsinvwe igitego sinavuga ko bishimishije neza kubera ko tutakuye amanota hariya. Iriya kipe ni ikipe ikomeye ifite abakinnyi bakina mu ikipe y"igihugu harimo abakinnyi bamenyereye gukina aya marushanwa yo ku mugabane wa Afurika bafite imikino myinshi muri aya marushanwa rero ni ukuvuga isomo dukuye hariya ni ugukina uko bishoboka ntitwirangareho babonye amahirwe kubera ubuhanga bafite rero ntago dushaka ko badutsinda igitego kuko twebwe byaba bihise bidusaba ibitego bibiri”. Haringingo


Abakinnyi ba Mukura VS basohoka mu kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe 

Muri uyu mukino Mukura VS yakinnyemo na El Hilal Obeid, Mukura yabonye igitego umusifuzi yemeza ko kitari cyagezemo bityo bakomeza kwihangana barakina. Haringingo avuga ko yari amahirwe kuri Mukura VS yari ibonye igitego cyayo cya mbere hanze ariko ko bitakunze.

“Ntabwo turatsinda igitego hanze. Nibyo mu mupira w’amaguru biba bigoye, ndacyeka umukino twakinnye muri Sudan igitego twarakibonye umusifuzi aracyanga ariko twari twakibonye. Nyuma y’umukino ama televiziyo yo muri Sudan basubije inyuma amashusho nabo barabibona ko igitego cyari kinjiye ariko byose ni umupira w’amaguru”. Haringingo


General Mukura Victory Sport Fan Club bari bahasesekaye baje kwakira ikipe yabo bakunda 

Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga barimo; Rwabugiri Omar (GK,1), Rugirayabo Hassan 5, Mutijima Janvier 25, Iragire Saidi 3, Nshimiyimana David 16, Munyakazi Yussuf Lule 20, Duhayindavyi Gael 8, Ndayishimiye Christophe 7, Cyiza Hussein (C,10), Iradukunda Jean Bertrand 17 na Lomami Frank 14.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND