RFL
Kigali

Robertinho avuga iki kuri Jonathan Raphael Da Silva umaze gukina iminota 130 muri Rayon Sports?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/12/2018 18:27
0


Tariki ya 12 Ukuboza 2018 nibwo Jonathan Raphael Da Silva Umunya-Brezil ukina ataha izamu muri Rayon Sports yakinnye umukino we wa mbere nyuma y’amasaha macye yari ashize ahawe icyangobwa gihabwa abakinnyi kugira ngo bemererwe gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA (Playing License).



Muri uyu mukino APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ku munsi wa munani wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro i Remera. Jonathan Raphael Da Silva yakinnye iminota 40’ kuko yinjiye mu kibuga ku munota wa 50’ asimbuye Donkor Prosper Kuka.

Mu mikinire y’uyu mugabo ubona ko ikijyanye na tekinike ashobora kuba acyumva ariko kuba yareba mu izamu bikunze kuba ikibazo ndetse n’urwego rw’imbaraga ze mu mukino ubona bitaraba byiza.


Jonathan Raphael da Silva rutahizamu wa Rayon Sports utarafatisha 


11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga ku mukino wa AS Muhanga (Jonathan Raphael ni uwa kane uva ibumoso mu bahagaze)

Ubwo Rayon Sports yakiraga AS Muhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, Jonathan Raphael Da Silva yabanje mu kibuga anakina iminota 90’ y’umukino Rayon Sports yatahane amanota atatu yabyawe n’igitego cya Sarpong Michael ku munita wa 48’.

“Ni umukinnyi w’umutekinisiye nyuma yo kuba maze kumureb amu mikino yadukiniye. Gusa ubona ko ataragira imbaraga zihagije. Ubona ko agenda yisumburaho buri cyumweru kuko hari ibyo akora ku giti cye kugira ngo imbaraga zize no kuba yagira imyuka ihagije. Nishimira ko agenda azamuka kuko intego yanjye nzaba mbafite ari batatu akorana na Caleb (Bimenyimana) na Michael (Sarpong) mu busatirizi”. Robertinho


Robertinho (Iburyo) na Abdou Mbarushimana (Ibumoso) batoza abakinnyi babo ku munsi wa cyenda wa shampiyona

Rayon Sports kuri ubu iri gukina idafite Bimenyimana Bonfils Caleb uri mu bihano by’imikino ine yahawe akaba asigaje imikino ibiri. Mugheni Kakule Fabrice aracyarwaye urutugu ndetse na Mugisha Francois Master utaragaruka neza mu bihe bye nyuma yo kubagwa.


Jonathan Raphael (9) ubwo yagurukanaga umupira bakina na AS Muhanga 




Jonathan Raphael imbere ya Kagaba Obed (16) myugariro wa AS Muhanga 


Iradukunda Eric Radou urugero rwiza rw'umukinnyi wageze muri Rayon Sports agahita afatisha bidasabye indi mibare 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND