Tariki ya 12 Ukuboza 2018 nibwo Jonathan Raphael Da Silva Umunya-Brezil ukina ataha izamu muri Rayon Sports yakinnye umukino we wa mbere nyuma y’amasaha macye yari ashize ahawe icyangobwa gihabwa abakinnyi kugira ngo bemererwe gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA (Playing License).
Muri uyu
mukino APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ku munsi wa munani wa
shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro i Remera. Jonathan Raphael Da Silva
yakinnye iminota 40’ kuko yinjiye mu kibuga ku munota wa 50’ asimbuye Donkor
Prosper Kuka.
Mu mikinire
y’uyu mugabo ubona ko ikijyanye na tekinike ashobora kuba acyumva ariko kuba
yareba mu izamu bikunze kuba ikibazo ndetse n’urwego rw’imbaraga ze mu mukino
ubona bitaraba byiza.
Jonathan Raphael da Silva rutahizamu wa Rayon Sports utarafatisha
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga ku mukino wa AS Muhanga (Jonathan Raphael ni uwa kane uva ibumoso mu bahagaze)
Ubwo Rayon
Sports yakiraga AS Muhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018,
Jonathan Raphael Da Silva yabanje mu kibuga anakina iminota 90’ y’umukino Rayon
Sports yatahane amanota atatu yabyawe n’igitego cya Sarpong Michael ku munita
wa 48’.
“Ni
umukinnyi w’umutekinisiye nyuma yo kuba maze kumureb amu mikino yadukiniye.
Gusa ubona ko ataragira imbaraga zihagije. Ubona ko agenda yisumburaho buri
cyumweru kuko hari ibyo akora ku giti cye kugira ngo imbaraga zize no kuba
yagira imyuka ihagije. Nishimira ko agenda azamuka kuko intego yanjye nzaba
mbafite ari batatu akorana na Caleb (Bimenyimana) na Michael (Sarpong) mu
busatirizi”. Robertinho
Rayon Sports
kuri ubu iri gukina idafite Bimenyimana Bonfils Caleb uri mu bihano by’imikino
ine yahawe akaba asigaje imikino ibiri. Mugheni Kakule Fabrice aracyarwaye
urutugu ndetse na Mugisha Francois Master utaragaruka neza mu bihe bye nyuma yo
kubagwa.
TANGA IGITECYEREZO