Mu gihe hari abagore bakundwa cyane n’abagabo, hari n’abandi babatera ubwoba bakanabahunga cyane kuko birinda icyabahuza cyose.
Igisa n’igitangaje ni uko usanga bamwe mu bagore
bakora ibyo bazi ko ari ukwigira abahamye nyamara batzi ko bari kwegeza hirya
abagabo kuko bituma babatinya kurushaho. Abagore bameze batya nibo batinywa
cyane n’abagabo;
1.Abakunda
amafaranga
Abagabo benshi, cyane cyane abakiri bato
batinya abakobwa bazwi nk’abakuzi b’ibyinyo. Kuba umukobwa yaba akunda amafaranga
cyane rero bitera abagabo ubwoba ko yaba ari umukunzi bityo bakamuhunga.
2.Bagoye
kubegera
Kuba uw’igitinyiro ni byiza binatuma
hari abatakumenyera, ariko iyo bikabije ugasanga abantu batinya no kukwegera,
uba utaba inshuti byoroshye, ibi rero bituma abagabo bagutinya ndetse
bakanaguhunga cyane.
3.Abavugaguzwa
Ubundi kimwe mu byo abakobwa bazwiho
habamo kuvuga amagambo menshi n’ubwo atari bose. Rero umukobwa utakibikira
ibanga akavuga ibintu byose abwira bose abasore bamugendera kure.
4.Aboroshye
cyane kubabona
Hari abakobwa usanga biba byoroshye ko
umuhungu wese wamushaka yamubona, abo bakobwa bakundwa n’abasore bafite intego
yo kuryamana nabo gusa kuko umuhungu ufite gahunda nzima mu rukundo ntitinyuka
uwo mukobwa kuko undi muhungu wese yamutwara uko abyifuje.
5.Ingayi
Nta wukunda ingayi cyangwa indashima,
ndetse ntibinakwiye rwose umuntu akwiye kunyurwa muri byinshi cyangwa bike
afite. Rero umuhung amenye ko utanyurwa mukobwa, uri ingayi arakwirinda cyane
kuko wajya umuhoza ku nkeke.
6.Urakazwa
n’ubusa
Nk’uko ingayi abasore bazigendera kure,
ni nako bigenda ku barakazwa n’ubu kuko ntibatebya icyouvuze cyose kirabarakaza
n’iyo cyaba cyoroheje. Aba rero nabo abagabo barabahunga.
7.Abanenganenzi
Nta musore wakunda umukobwa utazi
kwiyitaho ngo agirire isuku umubiri we. Ahubwo bakunda abakobwa batari
abanenganenzi mu kwita ku ko basa kuko biranabakurura ubwabyo.
Mukowa rero niba ushaka gutera intambwe
mu rukundo, ukagira umusore mubigendanamo, tandukana n’iyo myitwarire ubundi
uryoherwe n’ibyiza byo gukunda ugakundwa.
TANGA IGITECYEREZO