Umudepite Robert Kygulanyi Ssentamu, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya bobi wine akomeje kwihisha nyuma y’amasaha 12 igipolisi cya Uganda kinjiye bitunguranye mu mujyi wa Jinja guhagarika igitaramo yari kuhakorera hamwe n’abandi bahanzi bo muri aka gace.
Igipolisi cya Uganda ntacyo kiravuga kuri iki kibazo Bobi wine yagaragaje,ni nyuma y’aho ikinyamakuru chimpreports cyagerageje kuvugisha Emilian Kayima uvugira igipolisi ntiyaboneka.
Mu cyumweru gishize, perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko atazemerera abantu guteranira hamwe bafite umugambi wo kunenga guverinoma ye.
Bobi Wine n'umunyamategeko we (w'umunyamerika)
Robert Amsterdam wunganira BOBI wine mu mategeko yavuze ko umukiliya we byabaye ngombwa ko ahunga aho yari gukorera igitaramo ejo ku cyumweru, nyuma yo gutungurwa na Police, abayoboke be n’abafana be ngo batawe muri yombi, abandi barakubitwa ,kuri ubu hari n’abandi bantu benshi bafungiwe kuri station ya police ya Jinja.
Bobi wine amaze iminsi ashyira imbaraga mu bikorwa bya politiki, asaba urubyiruko gushakisha indangamuntu kuko arizo zizabemerera kwitabira amatora yo mu 2021, agashinjwa guhindura ibitaramo bye akora nk’umuhanzi aho atangira imirongo ye ya politiki.
Source :Chimpreports
TANGA IGITECYEREZO